Minisitiri w’Intebe Dr Habumuremyi Pierre Damien ubwo yasuraga Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe iterambere mu rwego rwo kumenya uburyo gikora, yashimye urwego kimaze kugeraho kandi asaba ko habaho imikoranire ihamye hagati y’iki Kigo na za Minisiteri zitandukanye.
Ubwo yasuraga iki kigo kuri uyu wa Gatatu itariki ya 20 Kamena 2012. Minisitiri Habumuremyi yazengurutse mu byumba asobanurirwa imirimo itandukanye RDB ikora. Muri yo harimo kwakira abashoramari bava hanze no gusuzuma imishinga baba bashaka gutangiza mu Rwanda, gufasha abashoramari bo mu Rwanda, abikorera n’amashyirahamwe.
Minisitiri rero yari hamwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Kanimba François, Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, ndetse n’abandi aho bose bibanze mu kumenya imikorere ya RDB , aho igeze yiyubaka, inzitizi ifite n’uburyo zakurwaho.
Bimwe mu bibazo byabajijwe, ni uburyo hari abashoramari bazana imishinga ariko banyirayo ntibayikore igahera mu kirere, cyangwa bamwe bakavuga ko batinze gusubizwa bityo ntibabyishimire.
Icyakora Umuyobozi Mukuru wa RDB John Gara yavuze ko kugeza ubu umushoramari wese w’umunyamahanga aba afite umukozi wo muri RDB umuba hafi amwitaho, kandi amwunganira. Yongeraho ko ibyo gutinda gusubiza abashoramari atari ukubirengagiza, ahubwo ko hari ibisaba kunyura mu nzira nyinshi bitewe n’icyo uwo mushoramari aba ashaka. Yongeraho ati: “Hari n’ubwo mu masaha make cyane umuntu aba ashubijwe”.
Gusa ariko bamwe mu bakozi ba RDB bavuga ko hari ubwo ibyemezo bitinda gutangwa bitewe n’uko hari ibisaba izindi nzego z’ubuyobozi, cyane cyane nk’aba Minisitiri. Ariko rero Minisitiri Habumuremyi yavuze ati: “Igihe bibaye ngombwa muge muhamagara Umuinisitiri hano aze abafashe kandi azaza”.
Yongera ho ati: “Tugiye no gusaba aba Minisitiri bose bajye bakorana cyane na RDB kuko mugomba gukora nk’umuntu umwe ”. Yongera ho ko Minisiteri, n’abikorera, bagomba kujya bashyikiriza amakuru RDB, kugirango imikoranire irusheho kuba myiza kuko yanavuze ati: “ Burya rero RDB imirimo yayo usanga ari ukuzuza ibyo za Minisiteri ziba zifuza kugeraho, mbese ni inzira nziza yo kugera ku iterambare”.
Gusa bitewe n’abantu benshi bagana iki kigo abayobozi bifuza ko abikorera bakwitabira kujya muri rya huriro ryabo bita PSF, nubwo ngo hari abataribamo bitwaza ko kurijyamo biheze. Ariko aho Minisitiri yagize ati: “Abari mu matsinda ni murebe uko mubateza imbere mu buryo bugaragara n’abandi bazabyitabira”.
Mugihe rero hariho gahunda yo kongeza abakozi imishahara abakozi ba RDB bavugako bo byatumye hari abagabanyirizwa imishahara kugirango babe kurugero rw’abandi bakoze, Minisitiri yavuze ko icyo azakivugana n’abo yitonze.
RDB ihuza za Minisiteri zitandukanye , inzego z’abikorera, amashyirahamwe n’ibindi bigo bitandukanye ndetse kikayobora n’abashoramari b’abanyamahanga baza gushora imari mu Rwanda.
Amwe mu mafoto:
Foto:N. Jotham



















TANGA IGITEKEREZO