00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’intebe yibukije abana ko ari bo Mizero y’ahazaza h’igihugu

Yanditswe na

NTWALI John Williams

Kuya 4 January 2012 saa 11:48
Yasuwe :

Kuri uyu wa 04Mutarama 2012, mu Ngoro Inteko Ishinga amategekoy’u Rwanda ikoreramo ku Kimihurura hateraniye inama Nkuru y’igihugu y’abana ibaye ku nshuro ya karindwi. Mu kuyitangiza ku mugaragaro, Minisitiri w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi yibukije abana ko ahazaza h’igihugu ari ahabo, kandi ko abo babona bagejeje igihugu aho kiri ubu bazabasigira inkoni, bagasigara aribo bafite byose mu maboko yabo mu gihe kiri imbere.
Mu ijambo rye muri iyi nama, Noala Skinner uhagarariye UNICEF (…)

Kuri uyu wa 04Mutarama 2012, mu Ngoro Inteko Ishinga amategekoy’u Rwanda ikoreramo ku Kimihurura hateraniye inama Nkuru y’igihugu y’abana ibaye ku nshuro ya karindwi. Mu kuyitangiza ku mugaragaro, Minisitiri w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi yibukije abana ko ahazaza h’igihugu ari ahabo, kandi ko abo babona bagejeje igihugu aho kiri ubu bazabasigira inkoni, bagasigara aribo bafite byose mu maboko yabo mu gihe kiri imbere.

Mu ijambo rye muri iyi nama, Noala Skinner uhagarariye UNICEF yavuze ko nta handi azi ibisa bitya, ati “U Rwanda rurimo kwereka andi mahanga akamaro ko guha abana urubuga kugirango batange ibitekerezo ku bibagenerwa byose nk’uko amasezerano mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumbye arengera umwana abiteganya.”

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango Madamu Inyumba Aloysea yavuze ko iyi nama ya karindwi y’igihugu y’abana igaruka ku ngingo eshatu: Kuba buri mwana agomba kuba mu muryango, ubuzima bwiza ku bana bose barindwa ibyabahungabanya no guteza imbere abana mu nzira zose cyane cyane imyigire yabo. Hanaganiriwe kandi ku ngamba mbaturabukungu - EDPRS.

Minisitiri w’intebe Pierre Damien Habumuremyi yashimiye Perezida wa Repubulika wasabwe n’abana mu nama iheruka ko yabashyiriraho Komisiyo yihariye yiga ibibazo byabo, none ikba yarashyizweho. Yabijeje ko nta na kimwe bazaburana u Rwanda, igihe bazaba bagikeneye.

Minsitiri w’intebe yongeye kwibutsa abana bateraniye muri iyi nama ko aribo mizero y’ahazaza h’igihugu, kandi ko kugira ngo bakigeze heza bagomba kwirinda ingeso mbi, bakagendera ku ndangagaciro zibahesha agaciro zikanagahesha igihugu.

Iyi nama yitabiriwe n’abantu bakabakaba 800, barimo abana bahagarariye imirenge n’uturere byo mu gihugu hose, abahagarariye ibigo by’imfubyi,abahagarariye abana bavuye mu mihanda, n’abahagarariye ababana n’ubumuga n’ababa mu nkambi z’impunzi. Hari kandi n’abaturutse muri Diaspora.

Kanda hano urebe ubutumwa bw’Umuyobozi wa UNICEF ku rwego rw’isi, bugenewe abana b’u Rwanda

Foto: NTWALI John Williams

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages