Miss Rwanda Umutesi Aurore yitabiriye igikorwa cyo koza imodoka hakusanywa inkunga yo gufasha abana b’imfubyi bo mu mudugudu “Uyisenga Nimanzi, mu murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro, ku wa Gatandatu tariki ya 08 Ukuboza kuri Pearl Car wash mu Mujyi wa Kigali.
Muri icyo gikorwa cyo koza imodoka cyatangiye mu gitondo hashakwa inkunga yo gufasha imfubyi, abazizanaga bishyuraga amafaranga ibihumbi 10.
Miss Rwanda yafatanyije n’urubyiruko rwiganjemo abakobwa bo mu muryango Youth for Hope Rwanda, Akillah Institute of Women n’abandi.
Miss Rwanda yagaragaje ko bahisemo gushaka uburyo bwo gufasha imfubyi by’umwihariko muri iyi minsi isoza umwaka abantu benshi bagira igihe cyo kwitekerezaho no kwishima.
Yakomeje agaragaza ko igikorwa nk’icyo gikwiye kuba igikorwa ngaruka mwaka, abantu bakerekana umutima w’impuhwe bafasha abana.
Ati “Ubuzima ni buto tubukoreshe dukorera ijuru, dufashe abana bato badafite gifasha, tubiteho kuko nta we umenya uko bizagenda ejo n’ejo bundi.”
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Protais Mitali na we witabiriye igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gufasha imfubyi yashimiye abateguye igikorwa cy’umutima ukunda, avuga ko umuco wo gufatanya ukwiye kwimakazwa, ugize icyo arusha undi akamutera ingabo mu bitugu.
Ati “Mu Rwanda tumaze kugera kuri byinshi dukesha umuco wo gufatanya no gukunda Igihugu, kuko gukunda Igihugu ari ugukunda abagituye cyane cyane abafite intege nke .Ibikorwa nk’ibi bibaye byinshi twagera ku bintu bishimishije.”
Abana b’impfubyi batuye mu mudugudu wa Uyisenga Ni Imanzi muri Niboye mu Karere ka Kicukiro kuva mu mwaka wa 2004.



















TANGA IGITEKEREZO