Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Ugushyingo 2012, ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zibungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) zasabye abaturage n’abakozi b’imiryango mpuzamahanga kuva i Goma kubera imirwano iri kubera mu nkengero z’uyu Mujyi.
Amakuru agera ku IGIHE ni uko MONUSCO yasabye imiryango itegamiye kuri Leta kuva mu Mujyi wa Goma, ibyo bikaba byatumye abanyamahanga benshi biganjemo abazungu bambuka umupaka bajya mu Rwanda mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru.
Umunyamakuru wa IGIHE uri ku mupaka w’u Rwanda na Congo mu Mujyi wa Rubavu, avuga ko kuva mu gitondo impunzi zigera ku bihumbi bitatu zambutse zihunga imirwano yasatiraga Umujyi wa Goma.
Bamwe mu mpunzi baganiriye n’umunyamakuru wa IGIHE batangaje ko bari batangiye kubona amasura y’abantu batazi, bakeka ko baba ari abarwanyi ba M23. Ibi bibaye mu gihe andi makuru dufite ari uko ingabo za Leta ya Congo zari zanze kurwana ahubwo MONUSCO ikaba ari yo yari ihanganye na M23.
Bamwe mu banyamakuru b’ibitangazamakuru bikorera i Goma bavuga ko Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ndetse n’abandi bayobozi baba bahungiye kuri MONUSCO.
Kugeza ubu amahoteli yo mu Mujyi wa Rubavu (Gisenyi) amaze kuzura abahunze imirwano ikomeje kubera i Goma.
Andi makuru mashya
Andi amakuru atugezeho muri aya masaha ya saa saaba ni uko ingabo za FRDC zataye Goma, zihungira ahitwa Isake, ingabo za MONUSCO nizo zisigaye zirwana ngo Umujyi wa Goma udafatwa aho kuri ubu indege nyinshi n’ibimodoka by’intambara bya MONUSCO bikomeje kurasa ku ngabo za M23.
Ibi biraba mu gihe M23 bageze ahitwa Munigi berekeza i Goma ni mu birometero bitatu, uvuye i Goma aho ngo zitegereje amabwiriza y’abayobozi babo bakuru kugirango babone kwinjira.



















TANGA IGITEKEREZO