Ubwo Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Spt Badege Theos yagezaga ku banyamakuru imibare y’impanuka zihitana abantu zagaragaye hagati y’umwaka wa 2011 n’uwa 2012, byagaragaye ko moto zikiza ku isonga kuko mu mpanuka 308 zagaragaye mu mwaka ushize inyinshi muri zo zatewe na moto hagakurikiraho ’taxi mini-bus’ zitwara abagenzi.
Nk’uko imibare yashyizwe ahagaragara na Polisi ibigaragaza, mu mwaka wa 2011 impanuka zihitana abantu zari 392, mu gihe mu mwaka wa 2012 zabaye 308; bivuze ko zagabanutseho nibura 21,4%.
Ibi ngo byatewe n’ubukangurambaga bwakomeje gukorwa mu rwego rwo gukomeza kurengera ubuzima bw’abantu.
Spt Badege, ati “Izi mpanuka zishobora kwirindwa mu gihe abatwara ibinyabiziga birinze uburangare nko gutwara bavugira no kumatelefoni, abamotari bakirinda kugenda banyuranyuranamo n’ibindi binyabiziga uko biboneye; no kwirinda umuvuduko ukabije kuko izo mpamvu eshatu ziza ku isonga y’izo mpanuka zihitana abantu mu Rwanda.”
Umuvugizi wa Polisi yavuze ko 61% by’impanuka zabaye muri 2011 na 2012 zatewe n’uburangare, aha ariko n’agenda n’amaguru ngo si shyashya ari na yo mpamvu na bo bibutswa kujya bitwararika kuko byagaragaye ko bateza impanuka n’ubwo bidakabije cyane ugeranyije n’ibinyabiziga.



















TANGA IGITEKEREZO