Kuri uyu wa 1 Kamene MTN yatangije igikorwa ngaruka mwaka yise 21 days of y’ello care, ikaba ari gahunda yo gufasha abatishoboye, aho uyu mwaka igiye gufasha abana 300 badashoboye kwishyura amashuri yabo.
Mu bihugu 21 MTN ikoreramo kw’Isi uyu mwaka ibikorwa byo kugira neza biribanda ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uburezi kuri bose”. Nubwo umubare w’abana batabasha kwirihirira ushobora kuba ari munini, ariko buri mukozi wa MTN yiyemeje kwishyurira nibura umwana umwe kuva mu mwaka wa mbere ubanza kugeza ku mwaka wa 9.
Abakozi ba MTN bose uko ari 300 bazatanga amafaranga avuye ku mishahara yabo angana na miliyoni 6, kugirango abana batishoboye bari mugihugu hose babashe kwishyurirwa amashuri yabo. Nibura buri mukozi azarihirira umwana umwe, nibishoboka yongereho n’abandi.
Mary Asiimwe Umuyobozi w’abakozi yavuzeko abakozi bakorera MTN bazatanga ibitabo, bagasura ibigo bizabonekamo abana batishoboye, bagasana ibibaho bishaje, ndetse hari n’aho bazongera isima mu mashuri ashaje kugirango abana bigire heza.
Asimwe yongeyeho ko uyumwaka MTN yibanze ku burezi kuko iyo umuntu yize agira ubushobozi bwo kwigeza ku iterambere.
MTN imaze kurihirira abana bagera ku 100 barangije amashuri yisumbuye batwaye miliyoni 90 y’u Rwanda, yateye amashyamba, ikora imihanda, mu bikorwa nk’ibi byo gufasha.



















TANGA IGITEKEREZO