Abaturage batuye mu murenge wa Gishubi mu karere ka Gisagara baravuga ko sosiyete y’itumanaho MTN Rwanda, yabavanye mu icuraburindi ibaha ibikoresho by’itumanaho batari basanzwe babona aho batuye.
Gahunda ya Tunga TV Munyarwanda yaberereye mu karere ka Gisagara mu rwego rw’intara y’Amajyepfo ku wa gatatu tariki ya 20 Werurwe 2013, abaturage bo mu mudugudu wa Kivugiza mu kagari ka Gabiro, bahawe ibikoresho by’ikoranabuhanga byashyizwe mu cyumba mpahabwenge kiri muri uwo mudugudu birimo mudasobwa ebyiri, telefoni n’aho gucomeka telefoni bashaka umuriro bahawe na MTN Rwanda, na Televiziyo ebyiri bahawe n’abaterankunga batandukanye.
Nyuma yo guhabwa ibi bikoresho, abaturage bavuze ko bakuwe mu icuraburindi ry’ubujiji bari barimo, kuko abenshi muri bo ari ubwa mbere bagezweho na televiziyo. Ubundi bayibonaga bageze mu mujyi w’ako karere, bakanavuga kandi ko bagorwaga no kubona umuriro wa telefoni nyamara ariko bahawe aho kuwubona ku buntu.
Mary Asiimwe, ushinzwe abakozi muri MTN Rwanda yatangaje ko iyi sosiyete itanze ibi bikoresho muri gahunda yo gushyigikira ibikorwa bya Leta y’ u Rwanda, kuvana abaturage mu bwigunge no kubashyigikira muri gahunda zibafitiye akamaro.
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yabwiye abaturage bari aho ko Leta y’u Rwanda ibazaniye ubwenge bazakira biciye muri iri koranabuhanga riganisha ku bukire, kuko ntawabugeraho bidaciye mu ikoranabuhanga akaba ari yo mpamvu bagomba kububyaza umusaruro.
Minisitiri Nsengimana yakanguriye ba Rwiyemezemirimo gushyira imbaraga muri iyi gahunda, bakegereza ibikoresho by’ikoranabuhanga Abanyarwanda mu bice bitandukanye by’igihugu.
Yasabye kandi abaturage kwegera ibigo by’imari n’amabanki babitsamo bakitabira kuguza amafaranga bagendeye ku bushobozi bafite, bakitabira gutunga televiziyo cyane ko n’abadafite umuriro hari izikoresha imirasire y’izuba kandi rigera hose.
MTN Rwanda yahaye aba baturage ibikoresho bifite agaciro gakabakaba miliyoni ebyiri izakomeza no kubitanga mu turere twose tw’u Rwanda. Buri karere kakazajya gahabwa inshuro ebyiri z’ibyatanzwe.
Gahunda ya Tunga TV Munyarwanda yahuye n’igikorwa cyo gutangiza kureka uburyo bwa kera bwo kureba amashusho (Analogue) haganwa ku buryo bushya ( Digital) kuri televiziyo y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO