00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN yongeye guhemba abanyamahirwe muri gahunda ya "Sharama"

Yanditswe na

Abdou Nyampeta

Kuya 2 August 2012 saa 04:05
Yasuwe :

“Uyu munsi twatanze ibihembo, duhembye abantu 46 muri iki cyumweru muri iyi gahunda twise Sharama, gahunda izamara ibyumweru umunani. Iki cyari icyumweru cyambere, twagize amahirwe kuko byahuriranye n’imurikagurisha. Ibi tubikora ku mugaragaro kugira ngo abantu bose barebe ko ibyo MTN isezeranya ibikora mu mucyo.”
Ibyo ni bimwe mu bitangazwa na Rwakabogo Robert, wo mu ishami rishinzwe kwamamaza ibikorwa bya MTN, mu kiganiro yagiranye ni IGIHE kuwa Gatatu tariki ya 1 Kanama 2012 I Gikondo (…)

“Uyu munsi twatanze ibihembo, duhembye abantu 46 muri iki cyumweru muri iyi gahunda twise Sharama, gahunda izamara ibyumweru umunani. Iki cyari icyumweru cyambere, twagize amahirwe kuko byahuriranye n’imurikagurisha. Ibi tubikora ku mugaragaro kugira ngo abantu bose barebe ko ibyo MTN isezeranya ibikora mu mucyo.”

Ibyo ni bimwe mu bitangazwa na Rwakabogo Robert, wo mu ishami rishinzwe kwamamaza ibikorwa bya MTN, mu kiganiro yagiranye ni IGIHE kuwa Gatatu tariki ya 1 Kanama 2012 I Gikondo ahabera imurikagurisha rya 15.

Rwakabogo Robert avuga ko umuntu utsindira ibihembo ari uba yarahamagaye cyangwa akohereza ubutumwa bugufi kenshi kuri 155, uko abikoze kenshi bimwongerera amahirwe yo gutsinda. Akomeza avuga ko amanota menshi atariyo kampara ko ahubwo hagomba kubaho n’amahirwe.

Avuga ko amanota akenewe kuko ariyo aherwaho hatoranywa abo icyuma cyabugenewe gihitamo. Nyuma yo kwikaraga gitoranyamo nyir’amahirwe. Ibi bikorwa hatabayemo amarangamutima kuko muri benshi bahitoranywa nta mukozi wa MTN uba abazi ngo abigiremo uruhare.

Rwakabogo Robert avuga ko buri cyumweru hatangwa ibihembo, by’umwihariko mu mpera z’iki cyumweru hazatomborwa imodoka imwe muri eshartu zateganijwe gutangwa, buri imwe ifite agaciro kari hejuru ya miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda.

Avuga kandi ko abatombora bahamagarwa mbere y’uko haba itangwa ry’ibihembo cyane cyane ko hari ababa bari mu Ntara.

Mu byatombowe kuri uyu wa Gatatu harimo amapikipiki abiri, LapTop imwe, matela eshanu kandi hatanzwe na amafaranga ku bantu icumi hokoreshwejwe Mobile Money, aho buri muntu wese yahawe ibihumbi mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda.

Karangwa Mardwin, utuye ku Muhima mu mujyi wa Kigali ni umwana w’imyaka 14 y’amavuko ni umwe mu batomboye ipikipiki yo mu bwoko bwa TVS. Avuga ko akoresheje telefoni ya se Karangwa Raymond, yakinnye inshuro imwe gusa mu gihe cy’amasaha atandatu. Yagize ati ‘’ndishimye cyane sinabona uko mbivuga. Ubu ngiye kwiga gutwara ipikipiki kandi nzakomeza gukina uyu mukino’’.

Karangwa Mardwin w'imyaka 14 yatomboye moto

Undi watomboye ipikipiki ni Ngirinshuti Salomon utuye ku Giti cy’Inyoni mu mujyi wa Kigali.

Uwumukiza Salomon, umunyeshuri wiga mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’u Burengerazuba, we yegukanye mudasobwa igendanwa (LapTop), yagize ati’’ Aya ni amahirwe adasanzwe. Najyaga nibaza ukuntu nzabona iriya mashini none amahirwe aransekeye, mbonye icyo nzakoresha nandika igitabo cyanjye gisoza amashuri’’.

Uwumukiza Salomon, umunyeshuri wiga mu Karere ka Rusizi yatomboye mudasobwa

Abandi babonye ibihembo, hari Twagirimana Vincent utuye i Nyagatare, Nsengiyumva Emmanuel w’i Gicumbi, Koloneri Aloys wo mu Bugesera, Ndutabandi J.Baptiste n’umunyaKenya Djuma Kibisu, bose batomboye amagare.

Naho Prospère Uwamahoro, w’I Rurindo, Tuyisenge Juvenal w’I Kirehe na Kalisa Liliane wo ku Kacyiru batomboye matela.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages