Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo (GMO), ruvuga ko abagore batitabira ubuyobozi nk’abagabo. Uru rwego ruvuga ko abagore bigira mu buhinzi no mu bucuruzi, mu gihe mu bwikorezi bw’ imizigo no gutwara ibintu n’abantu, abagore bagera kuri 28, 4%.
Amakuru dukesha The New Times avuga ko n’ubwo bimeze gutya, mu Nteko Ishinga amategeko abagore bagera kuri 56.3%. Raporo yasohowe na GMO ivuga ko mu Ntara zose z’u Rwanda, hari mo umugore uhagarariye intara umwe gusa. Abahagarariye uturere ni 10 mu turere 30 tugize igihugu.
Itegeko Nshinga ryo mu mwaka wa 2003, rivuga ko 30% mu mirimo bigomba kuba ari abagore mu nzego zose zitandukanye, mu bigo bya Leta no mu byigenga.
Raporo yasohowe na GMO ivuga ko 38,7% by’abagore bari mu buyobozi mu cyaro. 43,9% bo bari mu nzego z ibanze mu tugari , naho 45,1 bari mu buyobozi bw’imirenge.
Iyi raporo ivuga ko abagore bakora mu turere bagera kuri 43,2%, mu nkiko zisumbuye n’izibanze abagore bari mo ni 33,3%.
Abagore bitabira kujya mu mirimo y’ibikorwa by’iterambere ni 31,3%, mu gihe 7% ari bo bakora mu mirimo y’ubuhinzi bw’icyayi nk’abayobozi.
Abagore 28,9% bo bari mu mirimo y’ikoranabuhanga, mu gihe 21,4% bakora mu mirimo yo gusukura imijyi n’imiturire.
Mu bwikorezi bw’ imizigo no gutwara ibintu n’abantu, abagore bagera kuri 28, 4% nibo babyitabira, mu gihe 33% bajya mu bikorwa bw’ubwubatsi.
Iyi raporo ivugako abagore 2 ari bo bari mu buhinzi bw’ikawa mu bagabo 19. Bose hamwe bakaba abahinzi b’ikawa basaga 29.9% by’abahinzi b’ikawa . Abari mu buhinzi bw’icyayi ni 38.7%.
Iyi raporo igaragaza ko abagabo ari bo benshi mu bikorwa by’ iterambere mu cyaro kuko bangana na 87,35 %. Mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubucuruzi bagera kuri 61.3%.
Iyi raporo ivuga uko abagore bakiri bake mu itangazamakuru, mumashuri makuru na za Kaminuza no muzindi nzego.
Senateri Gakuba Jeanne D’arc Visi-Perezida wa Sena, yashishikarije abagore guharanira iterambere ryabo. Yagize ati : “ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo ni uburyo abagore bagomba gutinyuka bakagaragaza ibyo bazi.[…]Abagore ntibagomba kugira ubwoba bwo gufata ibyemezo no kuba abayobozi mu nzego z’uturere, bakaba banabasha kuyobora uturere”.
Niwenfura Aquiline, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa OGM, yavuze ko abagore badafite ubushobozi bungana n’ubwabagabo, avuga ko mumyanya y’ubutegetsi haba hasabwa ubushobozi. Bityo abagore bagomba gushishikarira kugira ubushobozi.
Niwenfura akomeza agira ati : “ Turacyafite umubare muto w’abagore mu mashuri makuru na za Kaminuza, abenshi ntabwo bari ku rwego rushimishije.U rugero ni uko dufite umubare w’abakobwa bake bafite impamyabushobozi y’ikirenga ya kaminuza .
Iyi raporo yerekanye n’imbogamizi zigaragara mu kwitabira ubuyobozi ku bagore.
N’ubwo bigaragara ko umubare w’abagore bari mu buyobozi ari muto, mu Mujyi wa Kigali abagore bagera kuri 66.7% bari mu nzego zifata ibyemezo mu gihe 51.1% babarizwa mu buyobozi.
Niwenfura Aquiline, yavuze ko igitsina gore gikwiye guhindurira imyumvire maze abakobwa bakiga siyansi ari benshi.


















TANGA IGITEKEREZO