00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

"Mu gihugu kiyobowe neza Coup d’état ntishoboka"

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 12 November 2012 saa 12:05
Yasuwe :

Umuryango FPR Inkotanyi ukomeje imyiteguro yo wizihiza isabukuru y’imyaka 25 umaze ushinzwe. Komiseri muri FPR akaba Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri, Musoni Protais, atangaza ko nta Coup d’état ishoboka mu gihugu kiyobowe neza nk’u Rwanda.
Mu kiganiro cyanyuze kuri Radiyo na Televiziyo by’igihugu ku wa Gatandatu, tariki ya 9 Ugushyingo 2012, FPR isobanura ibya politiki yayo, Musoni Protais asubiza ikibazo cy’umuturage wagaragazaga ko afite impungenge ko hari agatsiko (…)

Umuryango FPR Inkotanyi ukomeje imyiteguro yo wizihiza isabukuru y’imyaka 25 umaze ushinzwe. Komiseri muri FPR akaba Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri, Musoni Protais, atangaza ko nta Coup d’état ishoboka mu gihugu kiyobowe neza nk’u Rwanda.

Mu kiganiro cyanyuze kuri Radiyo na Televiziyo by’igihugu ku wa Gatandatu, tariki ya 9 Ugushyingo 2012, FPR isobanura ibya politiki yayo, Musoni Protais asubiza ikibazo cy’umuturage wagaragazaga ko afite impungenge ko hari agatsiko gashobora guhirika ubutegetsi buriho, yatangaje ko nta Coup d’Etat ishoboka mu Rwanda, keretse ruyobowe nabi, kandi rutubahiriza inyungu za rubanda.

Yagize ati “mu gihugu cyita ku nyungu z’abaturage, Coup d’Etat ntiyashoboka; abatekerezaga kuyikora nibasubize amerwe mu isaho, nta muturage uzabajya inyuma.”

Yongeyeho ko abatekereza gukora Coup d’Etat basa nk’ababibira mu butayu, kuko Abanyarwanda b’ubu bazi gutandukanya ikibi n’icyiza, bazi ibyiza bya Leta iriho ku buryo badashobora kuyobywa n’ubonetse wese.

Musoni yavuze ko ubusanzwe abaturage bahindura ubuyobozi, bagamije guhindura imibereho yabo. Bityo Leta zidashyira imbere inyungu zabo, ni zo ziha urwaho ihirikwa ry’ubutegetsi.

Musoni yibukije ko umutwe wa politiki ‘FPR-Inkotanyi’ ugendera ku ntego zigera kuri 9, zikubiye mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu no kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Mu gihe hizihizwa isabukuru y’imyaka 25 FPR ibayeho, Minisitiri Musoni yishimira ko hari byinshi bimaze kugerwaho uhereye mu mwaka wa 1994, n’ubwo hakiri byinshi byo gukorwa ngo Abanyarwanda barusheho gutera imbere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages