Mu gikorwa kitwa “Hug Movement” cyabaye ku cyumweru tariki 12 Kanama 2012 muri Lemigo hotel i Kigali, hakusanyijwe 115 000 frw yo gufasha imfubyi ziba mu kigo cyitwa ’’Urukundo Village’’ cyo mu karere ka Muhanga.
Ayo mafaranga yatanzwe n’abari bitabiriye icyo gikorwa harimo Abanyarwanda baba mu gihugu, ababa mu mahanga, abanyamahanga , abahanzi, n’abandi b’ingeri zitandukanye. Iki gikorwa kandi cyari kitabiriwe na bamwe mu mfubyi zirererwa mu “Urukundo Village”.
Iki gikorwa gitegurwa na Umubyeyi Ornella, umunyeshuri w’umunyarwandakazi wiga muri kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. “Hug movement” ni igikorwa kigamije gushishikariza abayobozi b’u Rwanda gusura no gushyigikira imfubyi z’u Rwanda mu buryo butandukanye, iki gikorwa kandi gushishikariza Abanyarwanda baba mu mahanga kugira uruhare mu bikorwa byo gufasha imfubyi.
Umubyeyi Ornella avuga ko yatangiye kwita ku mfubyi afite imyaka 16, ngo kuva ubwo ntiyigeze arekeraho, none ubu ngo afite na gahunda yo kwita ku bapfakazi. Umubyeyi avuga ko ibyo abikora agirira Imana.
Ati : ’’ Kugirango abantu babone Imana,bayibonera mu buryo umuntu yita ku bandi…Ni gute wakunda Imana utabona ukananirwa no kwita kuri bagenzi bawe bafite ibibazo?’’
Uretse gutanga inkunga y’amafaranga, abari aho bakoze ibikorwa byo kwifatanya n’imfubyi no kubahumuriza birimo kubyinana nabo , kubahobera , kubabwira amagambo abaha icyizere n’ibindi.
Umubyeyi yababwiye ati : ’’ Imana irabazi, ibyo mwaciyemo byose, Imana irabakorera kandi izakomeza ibahe inzira zo gucamo. Murangwe n’urukundo kwicisha bugufi no kuba indashyikirwa mu byiza’’.
Umuyobozi w’ikigo Urukundo Village Arlene D. Brown yashimye iyo nkunga ije gufasha imfubyi ziba mu kigo ayobora.
Arlene avuga ko ikigo cye kirera abana 44 bari hagati y’imyaka 8 na 18, ngo bahabwa uburere bwa ngombwa kugira ngo bategurirwe ejo hazaza heza.
Inkunga yakusanyijwe nubwo atari nyinshi ngo izagira icyo ifasha imfubyi. Umubyeyi ati’’ Birashoboka ko aya mafaranga atari menshi ariko hari icyo agiye guhindura mu buzima bw’izi mfubyi’’.
Hejuru ku ifoto: Umubyeyi Ornella utegura igikorwa cya "Hug Mouvement"



















TANGA IGITEKEREZO