Ishuri rikuru ryigisha ubumenyingiro n’ikoranabuhanga (IPRC) Kicukiro riratangaza ko mu masomo ritanga ubumenyingiro byigwa ku kigereranyo cya 80%, mu gihe ibyo biga mu magambo biza ku kigereranyo cya 20%, bigafasha abanyeshuri gushyira mu bikorwa ubumenyingiro kuko baba babyize igihe kinini, ariko mu bahiga umubare w’abakobwa uracyari muto.
Barigenga Benjamin Ben, umuyobozi ushinzwe gutangaza amakuru, yatangarije IGIHE ko ikibazo ishuri ribona ko ari imbogamizi, ari umubare w’abanyeshuri b’abakobwa biga ubumenyingiro ukiri muto, kuko hari abagitinya kubyiga kandi ari amasomo akenewe ku isoko ry’umurimo.
Umunyeshuri waganiriye na IGIHE na we yemeza ko hari bagenzi be bakitinya.
Uwimana Deborah, umunyeshuri mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye mu ishami ry’amashanyarazi yabwiye IGIHE ko abakobwa batinya kwiga ubumenyingiro kuko akenshi bumva ko bigora.
Yagize ati abakobwa batinya kubyiga kandi bituma umuntu afunguka mu mutwe ,njye ndabikunda kandi bizangirira akamaro nindangiza, namenye uburyo bwo kurinda inzu impanuka zaterwa n’ubwinshi bw’umuriro wamashanyarazi hamwe n’ibindi bibazo byose byaterwa n’amashanyarazi. Nifitiye ikizere koko nize byinshi, ninabyo ureba ndi bwerekane mu kizamini ngiro(Pratique),abandi bakobwa bakagombyegutinyuka.
Nk’uko Barigenga Benjamin yabitangarije IGIHE, ubusanzwe IPRC Kicukiro itanga amasomo y’ubumenyi ngiro bugendanye n’ikerekezo cy’iterambere amenshi arimo ikoranabuhanga .
Ati" Leta yafashe ingamba mu kongera umubare w’abiga ubumenyi ngiro , ishuri ryacu rya IPRC rya Kicukiro niryo ryafunguwe mbere, aho twigisha abanyeshuri batandukanye imyaka itatu 3 ya Diploma, mu mashuri yisumbuye twigisha ubumenyingiro imyaka 6 hamwe n’ amasomo y’igihe kigufi mu mezi 6 mu gihe cy’umwaka cyangwa amezi 6.
Avuga ko abasanzwe bakora nabo baza kwiga ubumenyi ngiro n’imyuga ku mugoroba kandi ko bafashije ibigo bitandukanye guhugura abakozi birimo RRA na MAGERWA, bityo abakora akazi karebana n’ubumenyingiro nabo bakihugura mubyo bakora mu kazi kabo ka buri munsi.
Mu banyeshuri 2867 biga mu mashami atandukanye, usanga amasomo menshi arimo ikoranabuhanga rigenda riza no mu yandi masomo y’ubumenyingiro.
Iri shuri rikorerwamo ibizamini ngiro mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, banafasha abahaturiye mu kubigisha ikoranabuhanga , mu rwego rwo gukurikirana abaharangiza, IPRC yashyizeho gahunda yo gufasha abanyeshuri barangije mu mishinga 12 yatoranyijwe, kuburyo bakabaha aho kuyikorera banayikurikirana hamwe n’ubundi bufasha bw’amahugurwa mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.
Kugeza ubu IPRC ifite abanyeshuri 2867 biga mu mashami y’ubwubatsi, Amashyanyarazi, ikoranabuhanga, gusana amamodoka (Mecanique Automobile) n’ibindi, byose bifasha abanyeshuri kwiga amasomo bakayashyira mu bikorwa mu kurwanya abakora iyi myuga batarabyize cyangwa batarabihugurirwe, usanga abenshi barangwa no gukora ibintu uko bidakwiye.
Leta iteganya ko mu Ntara zose hazashyirwa aya mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro. Ubu mu ntara y’Amajyepfo ishuri ry’ ubumenyingiro IPRC ryaratashye, mu Majyaruguru naho rizafungura vuba kimwe no muzindi Ntara mu rwego rwo kuzamura ubumenyingiro mu Rwanda bukenewe ku isoko ry’umurimo.
Ifotohejuru: Barigenga Benjamin Ben, umuyobozi ushinzwe kuvugira ikigo no gutangaza amakuru



















TANGA IGITEKEREZO