Inama ya nyuma y’impuguke mu by’umutekano, igutegura imwitozo ya gisirikari mu kurwanya iterabwo mu Muryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba irabera iKigali kuri uyu wa 6 Kanama2012 ihuje intumwa ziturutse muri buri gihugu cy’ikinyamuryango, bitenayijwekop aya mahugurwa azaba mu kwezi k’ukwakira.
Col. Nganga Frank Umuyobozi w’iri tsinda ry’impuguke, avuga ko iyi nama igizwe n’inzego nyinshi zifite aho zihurira n’umutekano mu bihugu by’ibinyamuryango w’Afurika y’Iburasirazuba nk’inzego za gisirikare, POLISI, abacungagereza ndetse n’abafite imicungire y’ibiza mu nshingano zabo.
Yongeye ho ko mu nama iherutse bigiye hamwe mu magambo uko iterabwoba rirwanywa. Iyi myitozo ngiro ikaba iteganyijwe kubera mu Rwanda guva kuwa 14 Ukwakira 2012 kugeza kuwa 28 Ukwakira 2012 ikazitabirwa n’abasirikari 800 bo mu bihugu bitanu byUmuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.
Col. Ndayishimiye Joseph ushinzwe imyitozo mu gisirikari cy’u Burundi, atangaza ko n’ubwo iterabwoba ritarakataza mu Karere k’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, ngo ni ngombwa ko abasirikari bagira ubumenyi bumwe mu guhangana n’iterabwoba mbere y’uko riba. Yongeye ho ko ibyabaye muri Uganda, aho igitero cy’ibasiye abarebaga imikino y’igikombe cy’Isi bigaragaza ko iterabwoba rihari.
Brig.Gen Matiku uyoboye intumwa z’Abanyatanzaniya avuga ko muri iki gihe ibibangamiye umutekano atari ibireba abasirikari gusa, ubukene n’inzara nabyo bibangamiye umutekano kandi nti hakenewe imbunda n’amasasu mu guhangana nabyo, asanga ariyo mpamvu hagomba ubufatanye bw’inzego nyinshi harimo n’iza gisivili.
Iyi myitozo ngiro izaba igizwe n’amasomo yo kurwanya iterabwoba, ubushimusi bw’amato mu nyanja no kurengera uburenganzira bwa muntu.
Aba bayobozi bose birinze kugira icyo batangaza ku bijyanye n’umutekano muke uvugwa mu Burasirazuba bwa Cong,o kuko ngo itari umunyamuryango w’Afurika y’Iburasirazuba bityo ngo ni ukubiharira umuryango w’Abibumbye.
Hejuru ku ifoto:Col. Nganga Frank Umuyobozi w’iri tsinda ry’impuguke



















TANGA IGITEKEREZO