Uwinkindi Jean yahakanye ko ataba Interahamwe ko atigeze aba Interahamwe, yavuze ko kuva yavuka nta mutwe wa politiki yigeze ajyamo kandi ko nta n’uwo yajyamo, ndetse yahamije ko ari umwere ndetse ko n’ibiganza bye byera.
Ibi yabitangaje ubwo yasabaga gufungurwa kuko arengana, mu rubanza aburana n’Ubushinjacyaha kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Kanama 2012, mu gihe nyamara Ubushinjacyaha bwo bumusabira igifungo cy’agateganyo.
Nk’uko Umushinjacyaha Rugambwa Barinda yabitangaje, kubwabo ngo barabona Uwinkindi Jean akwiriye kuba afunzwe by’agateganyo, kuko babona ko ibyaha yakoze bikomeye kuburyo ashobora no kuba yacika ubutabera.
Rugambwa yagize ati” Dufite impungenge z’uko uyu mugabo aramutse akurikiranwe adafunze bishobora gutuma acika ubutabera”.
Nk’uko Ubushinjacyaha bwabigaragaje uyu mugabo akurikiranweho ibyaha byo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi guhera ku italiki ya 1 Ukwakira 1990 kugera kuya 31 Ukuboza 1994, ndetse n’itsembatsemba ryibasiye inyoko muntu muri ibi bihe.
Muri ibi bihe byose Uwinkindi Jean wari umupasiteri mu idini rya ADEPR ku Karambo ho muri Komine Kanzenze mu cyahoze kitwa Perefegitura ya Kigali Ngali ngo yagiye agaragaza urwango rukomeye afitite Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, akaba ari nawe wagendaga afata imyanzuro y’uburyo Abatutsi barimburwa.
Uwinkindi Jean ngo ubu bwicanyi yagiye abukorera ahantu hatandukanye, aho yasangaga abantu ku nsengero agategeka ko babica, ndetse nabo biciraga kuri bariyeri yari hafi y’urusengero rw’Abapaantikote ku Karambo.
Ubushibjacyaha buvuga ko Uwinkindi Jean yanashyizeho icyo yise komite ishinzwe umutekano yari igizwe n’abagabo barimo uwitwa Uwiragije, Bapfakurera, Semanyenzi, Rusatsi, Muhutu, Sebuturo n’abandi aba ngo akaba aribo babaga ari ba kizigenza mu kugaba ibitero bijya mu bice bitandukanye guhiga bukware Abatutsi bayobowe n’umugaba wabo mukuru Uwinkindi Jean.
Uwinkindi akaba kandi ngo yari umuyobozi mukuru wayoboraga amanama yose yaberaga mu mazu ya Kompasiyo yari hafi y’aho, yateguraga uburyo Abatutsi bakwicwa bagashira burundu mu Rwanda.
Uwinkindi Jean arashinjwa na none ubwicanyi bwakorewe muri selile ya Rwankeri, ndetse n’Abatutsi biciwe kuri Komini ya Kanzenze igitero kibasiye abana n’abagore, aha ngo aba bana n’abagore bishwe Uwinkindi arebera, nyamara akaba yari afite ubushobozi bwo kubihagarika.
Icyaha k’itsembatsemba ryibasiye inyoko muntu, Uwinkindi ngo yabaga azi neza ko ibitero bitegurwa bigamije kwica Abatutsi, ariko ntagerageze kuburira abantu bashakaga kwicwa. Uwinkindi Jean wari umupasiteri akaba ari mu bantu bafataga ibyemezo bya nyuma byabaga bigamije kurimbura Abatutsi.
Uwinkindi Jean yahise ahakana ibyo aregwa byose
“Ndi umwere ntabwo nigeze mba Interahamwe, ntabwo nteganya kuba interahamwe. Sinigeze mba mu mutwe wa politiki uwo ariwo wose akazi kanjye kari ako kwigisha ijambo ry’Imana. Ndi nde nari nde muri biriya bihe kuburyo nari kubasha guhagarika abantu bicaga abandi, nyamara abasirikare n’Abajendarume bari babinaniwe. Nari mfite ubuhe bushobozi bwo gufata umwanzuro wanyuma ku bishwe?” Aya ni amagambo yavuzwe na Uwinkindi.
Yakomeje agira ati ”Nta mashuri nize ngo nari kwizerwa nk’umunyabwenge uzakora gahunda zabo neza nari iki koko kuburyo nari kuba mfite ubushobozi nk’ubwo Umushinjacyaha avuga?
Uwinkindi yaje kugira uburakari maze agira ati” Bacamanza ndabasaba kundenganura ndi inzirakarengane ni mumfashe mu ndenganure ibintu byanjye amasambu muyambure abayagwatiriye mugaragaze aho ukuri kuri kandi ndabyizeye banyibeshyeho ndi umwere ibiganza byanjye birera”.
Perezida w’urukiko Byakatonda John nyuma yo kumva impande zombi yavuze ko urubanza ruzasomwa kuwa 29 Kanama saa Cyenda uyu mwaka.
Uwinkindi Jean yafashwe mu mwaka 2010 afatirwa i Mbarara mu gihugu cya Uganda aza koherezwa Arusha ariho yavuye yoherezwa mu Rwanda.
Uwinkindi afite imyaka 61 y’amavuko akaba yarize kugera mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza.



















TANGA IGITEKEREZO