00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mashuri yisumbuye bamaze kumenya agaciro ko guharanira amahoro

Yanditswe na

Rachel Mukandayisenga

Kuya 1 May 2012 saa 10:37
Yasuwe :

Aba banyeshuri bavuga ko aho amatsinda aharanira amahoro (Peace Club) yatangiriye mu mashuri yisumbuye, basobanukiwe agaciro ko guhanira amahoro, bamenya inyungu bibafitiye n’iyo bifitiye igihugu muri rusange.
Rutayisire Diego Philibert, umunyeshuri uyobora itsinda riharanira amahoro mu kigo cya APAPEB giherereye mu Karere ka Gicumbi, avuga ko kuba mu itsinda riharanira amahoro bifasha mu guhindura imwe mu myumvire idahwitse bamwe mu banyeshuri baba barashyizwemo n’ababyeyi babo.
Agira (…)

Aba banyeshuri bavuga ko aho amatsinda aharanira amahoro (Peace Club) yatangiriye mu mashuri yisumbuye, basobanukiwe agaciro ko guhanira amahoro, bamenya inyungu bibafitiye n’iyo bifitiye igihugu muri rusange.

Rutayisire Diego Philibert, umunyeshuri uyobora itsinda riharanira amahoro mu kigo cya APAPEB giherereye mu Karere ka Gicumbi, avuga ko kuba mu itsinda riharanira amahoro bifasha mu guhindura imwe mu myumvire idahwitse bamwe mu banyeshuri baba barashyizwemo n’ababyeyi babo.

Agira ati:”Hari nk’abo usanga bari bifitemo amakimbirane ashingiye ku moko ku buryo atapfaga kuganira n’uwo abonye wese”.
Rutayisire wiga mu mwaka wa gatanu HEG (Histoire, Economie, Geographie) avuga ko iyo bamaze kuza ku ishuri bakaganira n’abandi bana bagasobanurirwa ko amakimbirane n’umwiryane nta cyo bimaze na bo bataha bakabisobanurira abo basize mu rugo bityo amahoro akava mu kigo akagera no hanze yacyo.

Agira ati:”Tumaze gusobanukirwa neza akamaro ko guharanira amahoro”.

Akomeza avuga ko kandi kuba mu itsinda riharanira amahoro bibigisha kumenya kwikemurira ibibazo mu bumwe no mu bworoherane, batarinze guhuruza ubuyobozi bw’ikigo.

Ati:”Mbere akantu kose kabaga twahamagaraga ubuyobozi, ariko kuri ubu iyo ikibazo kibaye tumenya kwishakira ibisubizo nta we ukomerekeje undi”.

Umuhire Ndayambaje Dèogratias wiga muri iki kigo mu mwaka wa gatandatu EKK (English, Kiswahili, Kinyarwanda) avuga ko kuba muri iri tsinda byamufashije kubana neza n’abanyeshuri bigana no gusabana n’abagenzi be baturanye.

Agira ati:”Ntaraza muri iri tsinda nigiragamo amakimbirane, urugero iyo umunyeshuri yandushaga n’umvaga nta byumva, rimwe na rimwe nkumva nafata amakaye ye nkayaca cyangwa nkamukorera ikintu kizamubuza kwiga”.

Umuhire avuga ko aho yagiriye muri iri tsinda yabashije kwegera bagenzi be akababwira amakimbirane yifitemo, maze bakamugira inama bamwereka ko gukimbira na bagenzi nta cyo bishobora kumugeza ho ahubwo ko agomba guharanira kwiha amahoro no kuyaha abandi.

Agira ati:”Muri iri tsinda banyigishije guharanira gukora icyiza kurusha ikibi”.

Aba banyeshuri kandi bavuga ko usibye gufasha bagenzi babo kubana neza no kumenya kwikemurira ibibazo, ngo banafasha ikigo mu mirimo imwe n’imwe ifite inyungu rusange irimo gukora isuku mu kigo no guhinga uturima tw’igikoni.

Itsinda ry’amahoro ryo mu kigo APAPEB ryashinzwe n’ishyirahamwe ry’urubyiruko ryitwa AJP (Association des Jeunes Patriots) ribitewemo inkunga n’umuryango mpuzamahanga ukora iby’ushakashatsi IREX.

Rutayisire i bumoso, Umuhire i buryo hagati ni Nsabimana legis nawe arimo kuvuga akamaro ko guharanira amahoro
Rutayisire Diego Philibert, umunyeshuri uyobora itsinda riharanira amahoro mu kigo cya APAPEB

Foto:Rachel M.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages