00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu rubanza rwa Ingabire, Leta y’u Rwanda irahakana kuniga ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 3 September 2012 saa 08:59
Yasuwe :

Urukiko rw’Ikirenga rwumvise kuri uyu wa Mbere, ibisobanuro by’ibirego Ingabire Umuhoza Victoire n’umwunganira barushyikirije, bagaraza ko ingingo zivuga ku cyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside zakurwaho , ko zibangamiye ubwisanzure Itegeko Nshinga ryemera; Leta y’u Rwanda irabihakana, isaba Urukiko ubushishozi.
Ingingo zivugwamo ni ingingo ya 2, 3 kugeza ku ya 9 mu gitabo cy’amategeko ahana, cyasimbuwe n’igishya ku itariki ya 14 kamena 2012, bivugwa mu ngingo ya 116 ivuga ku ihanwa (…)

Urukiko rw’Ikirenga rwumvise kuri uyu wa Mbere, ibisobanuro by’ibirego Ingabire Umuhoza Victoire n’umwunganira barushyikirije, bagaraza ko ingingo zivuga ku cyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside zakurwaho , ko zibangamiye ubwisanzure Itegeko Nshinga ryemera; Leta y’u Rwanda irabihakana, isaba Urukiko ubushishozi.

Ingingo zivugwamo ni ingingo ya 2, 3 kugeza ku ya 9 mu gitabo cy’amategeko ahana, cyasimbuwe n’igishya ku itariki ya 14 kamena 2012, bivugwa mu ngingo ya 116 ivuga ku ihanwa ry’icyaha cy’ihakana n’ipfobya rya jenoside yakorewe Abatutsi.

Ingabire Umuhoza Victoire avuga ko ibikubiye muri izo ngingo bidasobanutse, kuko ngo aregwa ibyo yagiye avuga nk’ingengabitekerezo ya Jenoside kandi yaratanganga ibitekerezo. Asanga Leta y’u Rwanda itemera uwagira igitekerezo atanga kuri Jenoside.

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, Me Mbonera Theophile, intumwa ya Leta y’u Rwanda yagaragaje ko nta rujijo rurimo, ko byaba biterwa n’uburyo umuntu uyu n’uyu ashaka kubifata, n’inyungu abifitemo.

Me Mbonera ati “Ku cyaha cyose uwifuza gukwepa ingaruka zacyo yitwaza ko kidasobanutse.”

Me Mbonera akomeza avuga ko uvuga ko ridasobanutse, byaba biterwa n’imyumvire ye mike yifitiye, ubumenyi n’ubushobozi bwe, cyangwa biterwa no kwigiza nkana. Asaba Urukiko kubisuzuma.

Mbonera yagaragarije Urukiko ko itegeko risobanutse, ko ntaho rinyuranya n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repuburika y’u Rwanda, rigena ko buri wese afite uburenganzira bwo kwisanzura mu gutanga ibitekerezo.

Me Mbonera agaragaza ko rijya gushyirwaho bitewe n’amateka u Rwanda rwanyuzemo, hashyizweho n’imbago zitagomba kurengwa, zirimo kutemerera uwarengera mu gukoresha ubwo burenganzira ahabwa n’Itegeko Nshinga, akwiza ibitekerezo biganisha kuri Jenoside. Bitavuze ko ntawemerewe kugira icyo avuga kuri Jenoside.

Mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, mu ngingo ya 116 iteganya ko umuntu wese ugaragaje mu ruhame haba mu mvugo, mu nyandiko, mu mashusho, cyangwa ubundi buryo bwose ko atemera Jenoside yakorewe Abatutsi, uyipfobya, ugerageza gusobanura cyangwa kwemeza ko yari ifite ishingiro, uhishira cyangwa wonona ibimenyetso byayo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icyenda (9).

Urukiko rw’Ikirenga rwatangaje ko urubanza ruzasomwa ku itariki 05 Ukwakira 2012, nyuma yo gusuzuma ibisobanuro byatanzwe na Leta y’u Rwanda, n’ibyatanzwe na Ingabire we na Me Gatera Gashabana umwunganira mu mategeko.

Ingabire ashinjwa ibyaha byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ingengabitekerezo ya Jenoside, gukurura amacakubiri, kwamamaza nkana ibihuha bigamije kwangisha rubanda ubutegetsi buriho, kurema umutwe w’ingabo hagamijwe igitero cy’intambara n’ibindi.

Ingabire Umuhoza Victoire yaje mu Rwanda aturutse mu Buholandi, aje kwandikisha ishyaka rye rya FDU Inkingi, kugeza ubu ritaremerwa mu Rwanda, kugira ngo abone uko yiyamamaza mu matora ya perezida wa Repuburika yabaye mu 2010.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages