Mu cyegeranyo cyakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, cyagaragaje ko amasosiyeti y’ubucuruzi asaga ijana na makumyabiri na bitatu ari yo ubu akorera mu Rwanda, n’ubwo amwe muri yo atariyandikisha.
Muri bo harimo abacuruzi bato n’abanini ariko abenshi ni ngo ni abato. Hari ibigo binini bikora ubucuruzi bushobora guhatanwa ku masoko mpuzamahanga atari ukujyayo umunsi umwe ngo bihite binanirwa gutanga umusaruro byatangiranye, hari n’abandi bikorera ku giti cyabo usanga bakiri hasi nk’uko RDB ibitangaza.
Muhikira Eusebe, Umuyobozi w’Ubucuruzi n’Inganda muri RDB, avuga ko ibi bihumbi 123 byose atari ko babifite mu bitabo agira ati “Ni icyegeranyo cyakozwe hirya no hino, twifashisha abantu barenga magana abiri, bazenguruka ahantu hose no mu giturage bareba butike runaka n’itanditse muri RDB, hari izivuka n’izipfa ariko iyo urebye buri mwaka havuka n’izindi nshya. Abantu benshi baba bafite impungenge bibaza ko abo bacuruzi bazabona abantu babagurira, ariko ntibibabuza kubabona. Turabasaba ko bose bakwiyanikisha kugira ngo tujye tugenzura uko biyongera.”
Ngo ni inshingano za RDB gukurikirana ibi bigo by’ubucuruzi byose, n’ubwo hari abacuruzi biyandikisha, abatiyandikisha n’abandi biyandikisha bakazahagarika ubucuruzi bwabo ariko ntibajye kwisibisha nk’abatakora.
Muhikira akomeza avuga ko haje umushinga wo kubaka ahazajya hahurizwa ibicuruzwa by’Abanyarwanda muri rusange, n’abanyamahanga bakajya babisangayo.



















TANGA IGITEKEREZO