00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mugesera arasaba ko amategeko ahindurwa urubanza rwe rugakomeza

Yanditswe na

Faustin Nkurunziza

Kuya 12 February 2013 saa 05:46
Yasuwe :

Ubwo yongeraga kwitaba Urukiko Rukuru kuri uyu wa Mbere Dr Mugesera Leon, yasabye ko amategeko yahindurwa hagakurikizwa ayari ariho mbere mu mwaka w’1992, ubwo ibyo ashinjwa byabaga.
Muri uru rubanza kandi Mugesera yasabye ko bamureka akitonda ubwo yasabwaga n’Ubushinjacyaha gusobanura ijambo ku rindi ku byaha akurikiranyweho. Dr. Léon Mugesera yasubije ko bamugenza gahoro kuko igihe cye cyo kubambwa igorogota kitaragera..
Umushinjacyaha Mukuru Ngoga Martin yabanje kwisegura ku Rukiko (…)

Ubwo yongeraga kwitaba Urukiko Rukuru kuri uyu wa Mbere Dr Mugesera Leon, yasabye ko amategeko yahindurwa hagakurikizwa ayari ariho mbere mu mwaka w’1992, ubwo ibyo ashinjwa byabaga.

Muri uru rubanza kandi Mugesera yasabye ko bamureka akitonda ubwo yasabwaga n’Ubushinjacyaha gusobanura ijambo ku rindi ku byaha akurikiranyweho. Dr. Léon Mugesera yasubije ko bamugenza gahoro kuko igihe cye cyo kubambwa igorogota kitaragera..

Umushinjacyaha Mukuru Ngoga Martin yabanje kwisegura ku Rukiko ko Mugesera akoresha amagambo atemewe mu Rukiko. Agira ati “Ubundi nirinze igihe cyose gukoresha amagambo atemewe mu Rukiko, ariko nagira ngo mbwire Mugesera ko ibyo yavuze aribyo bizamubambisha." Akomeza agira ati “Uzababwa n’ibyo wavuze sinjye Martin Ngoga uzakubamba, turavuga icyo amategeko ateganya” .

Mugesera yasobanuye amwe mu magambo yavuze

Mu ijambo rya Léon Mugesera yavugiye ku Kabaya taliki ya 22 Ugushyingo 1992, hagarukwamo ijambo “ Inyenzi” yasobanuye ko iryo jambo yaryumvanye Perezida w’Interahamwe Robert Kajuga kandi ko nawe yari Umututsi, ngo ntibivuze ko Inyenzi zari Abatutsi gusa ngo ahubwo no muri MRND n’andi mashyaka harimo Abatutsi.

Yagize ati “ Inyenzi ntabwo byari bisobanuye Abatutsi kuko no mu butegetsi Abatutsi barimo icyo gihe”

Avuga kandi ko iryo jambo ryakundaga gukoreshwa na Karamira Frodouard ubwo yagendaga arivuga ku ma sitade aho yajyaga hose, yavuze ko ariwe yaryumvanye ko atariwe warihimbye.

Asobanura ijambo ryo gushishikariza abahutu kwica Abatutsi, Mugesera yavuze ko Ijambo “Interahamwe” byasobanuraga urubyiruko rwishyize hamwe, kandi ko kwishyirahamwe ari ikintu kiza gikorwa n’abandi bose.

Mugesera ati “Si ndi Interahamwe, si nanjye washinze uwo mutwe si nari n’umunyamuryango wabo. Ibyo zaje gukora nyuma ntimubimbaze kuko ntari mu gihugu nahunze 1992”.

Asobanura ijambo "Twe dukomoka ku Bahutu kandi turi Abahutu." yavuze ko riri mu moko atatu y’u Rwanda, kandi ko kwitwa Umuhutu byakoreshwaga no ku ngoma ya cyami, aho bavugaga bati “Umuhutu wawe” ngo bivuze ko umuhutu yari umucakara n’umucanshuro.

Avuga ko iryo jambo ryitwaga n’Umututsi uteri ukize icyo gihe. Avuga kandi ko mbere ya 01 Ukwakira 1990 u Rwanda rwari rutekanye cyane, ngo rwaje kubuzwa amahoro n’abaruteye yita ko bari bavanzemo n’Abagande n’abari barahunze igihugu.

Guhunga kw’abatutsi 1959-1961

Mugesera avuga ko Abatutsi batahunze mu 1959 ngo ahubwo Abatutsi benshi bahunze mu 1961, nyuma yo gutsindwa amatora ya kamarampaka bari bizeye ko bazatsinda bifuza ko ingoma ya cyami yagumaho.

Mugesera avuga ko Abatutsi bahunze 1961 ngo ninabo baje guhindukira batera igihugu. Yongeye ko abasigaye mu gihugu icyo gihe ntacyo babaye, ngo kuko guhunga byari mu nyungu zabo nyuma yo gutsindwa amatora ya kamarampaka, yagize ati “Bahunze bitewe no gutinya ko bari batsinzwe amatora, bibwiraga ko bategeka ibihe byose”

Icyo Mugesera asaba urukiko

Avuga ko ikirego cyasubirwamo kigakurwamo amategeko ari inyuma ya 1992, ngo kuko icyo gihe atabaga mu gihugu. Avuga kandi ko ibyo akurikiranyweho, byabaye yaramaze kuva mu gihugu. Agira ati “ Kuva mvuye mu gihugu 1992 sinongeye kugaruka”.

Mugesera akomeza agira ati “Kuki icyi kirego cyatanzwe ubungubu? nyuma y’imyaka 20 yose ntakiri mu gihugu, kuki batagitanze mbere?” Avuga ko iyi Leta iriho ariyo ishaka kumukurikiranaho ibyaha bimaze imyaka myinshi kandi atarigeze abikurikiranwaho mbere hose.

Ubushinjacyahabwamumenyesheje ko ibyo aregwa yari yatangiye kubikurikiranwaho na Leta yahozeho nyuma yo kuvuga ijambo yavugiye ku Kabaya.

Urukiko rwasubitse urubanza rutegeka ko rusubukurwa kuri uyu wa 12 Gashyantare saa mbiri n’igice.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages