Ari imbere y’urukiko, Dr Léon Mugesera yahakanye ko nta jambo yigeze avuga rivangura amoko, yongeyeho ko imbwirwaruhame yavugiye ku Kabaya atari umwimerere w’ibyo yavuze, asaba ko ubushinjacyaha bwasubirana ikirego cyabo.
Yavuze ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma. Agira ati “ Birahagije ko ubushinjacyaha busubirana ikirego kuko ibyo ashinjwa atari byo.”
Mu rubanza rw’uyu munsi ku wa 25 Werurwe, rwaranzwe n’impaka zikomeye hagati y’ubushinjacyaha n’uregwa. Ubushinjacyaha bwabajije niba ikirego bwatanze ku rukiko gikubiye mu mbwirwaruhame Mugesera yavugiye ku Kabaya, yemera ko niba iryo jambo yumvise inshuro zigera kuri eshanu ari irye koko.
Bwabajije kandi niba Mugesera akomeje kwiregura ku ijambo yavuze rikangurira abandi gukora umbwicanyi, yiregura nk’uwarivuze cyangwa niba abisobanura nk’umuntu w’inararibonye utanga ubuhamya mu byabaye ndetse atarigeze abikora koko, kuko atemera ijambo rye n’ibirikubiyemo byose.
Mugesera yisobanuye ku cyaha cyo gucura no gutegura umugambi wa Jenoside, avuga ko ibyaha akurikiranweho n’ubushinjacyaha atari ukuri ngo kuko yatabaje Umuryango w’abibumbye ngo utabare u Rwanda kubera umwanzi wari wateye aturutse mu Bugande bakanga gutabara.
Agira ati “Ntabwo umuntu yatabariza igihugu ngo narangiza agire uruhare mu gutegura Jenoside. Byari umugambi w’amahoro mu gutabariza igihugu.” Yakomeje agira ati “Nta gitekerezo nigeze ngira cyo gucura umugambi wa Jenoside, haba mbere ya 1992 na nyuma yahoo.”
Anavuga ko atigeze yumvana abandi bantu umugambi wo gutsembatsemba abantu. Agira ati “Iyo mbimenya nari kubishyira ahagaragara hakiri kare.”
Mugesera yasabye ko bareka gucengeza mu baturage ibijyanye n’ibirego akurikiranweho, kuko kuri we asanga Abanyarwanda bagomba kurangazwa imbere n’iterambere ry’igihugu bamaze kugeraho.
Urukiko rwasubitse urubanza rukazasubukurwa ejo ku ya 26 Werurwe 2013 saa mbiri n’igice za mu gitondo.



















TANGA IGITEKEREZO