Ubwo kuri uyu wa kane tariki ya 14 Gashyantare 2013 urubanza rwa Dr Mugesera Leon ukurikiranywe n’inkiko kubera ibyaha bitanu akurikiranyweho kuri Jenoside yakorewe abatutsi, abacamanza bavuze ko hagiye kumvwa ijambo yavugiye ku Kabaya rishingiyeho ibi byaha ahita avuga ko arwaye adashobora kuburana kugeza ubwo urukiko rwanzura ko urubanza rusubikwa.
Abacamanza bavuze ko ubushize urubanza rwari rwasubitswe bitegura kumva ijambo Mugesera yavugiye ku Kabaya bityo kikaba ari cyo kigomba gukurikiraho, ariko we avuga ko arwaye adashobora kuburana.
Urukiko rwasubirishijemo Mugesera inshuro eshatu niba adashobora kuburana, asubiza ko bidashoboka ndetse ku nshuro ya gatatu ati “Ndarembye sinshobora kuburana!” Yongeyeho ko kuba bari kumuhatira kuburana ari uko batazi uko amerewe, ati "Agahwa kari ku wundi karahandurika. Muri mwe nta wuzi uko merewe."
Hagati aho ariko Mugesera yavuze ko kuba arwaye yari yabibwiye abashinzwe kumurinda n’ubushinjacyaha, ariko urukiko rumubwira ko aba yabibwiye ubuyobozi bwa gereza bukamuha uburenganzira bwo kujya kwivuza.
Urukiko rwamusabye gukomeza kuburana kuko ngo atari yabigaragaje mbere y’uko urubanza rutangira, ariko ntiyabyemera kugeza hafashwe icyemezo cyo gusubika urubanza.
Urubanza ruzasubukurwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Gashyantare 2013.



















TANGA IGITEKEREZO