Nyuma yo gusubirizwamo ijambo yavuze, Dr Leon Mugesera ubwo yasabwagwa gutanga ibimenyetso ku byo ashinjwa, yagaragarije urukiko interuro zigera kuri 14 yakuye mu buhamya bw’umushinja wari muri mitingi yo ku Kabaya, ahakana ko ayo magambo atayakoresheje.
Mugesera akimara kumvishwa iryo jambo, yagize ati “Nta hantu na hamwe numvise muri iri ijambo ko navuze ibi”:
• Nabwiye abantu ko umwanzi wabo ari Umututsi,
• Abatutsi bicaga ababyeyi babo urw’agashinyaguro bakoresha ikiboko,
• Bafataga abasore beza b’abahutu bakabashahura,
• Bafataga abasore beza bakabajyana i Bwami bakaba ibikoresho,
• Umugabekazi yafataga inkota agahagurukira ku mwana w’umushishe w’umuhungu ayimushinze,
• Nta muhutu wagiraga inka, ihene cyangwa inkoko,
• Kuba Abatutsi atari Abanyarwanda ahubwo ko baturutse muri Etiyopiya;
• Ku mupaka aho binjiriye i Byumba babahaga abagore n’abana;
• Umwanzi ukomeye ni ababyeyi babo basigaye n’abana babo barimo kwoherezwa ku rugamba;
• Abo barimo kugurisha imirima n’inka bashaka amafaranga yo koherereza bene wabo ngo bagure imbunda;
• Yakomeje akangurira abantu gushaka intwaro bagahora biteguye;
• Ababwira ko hatarwana imbunda gusa ko ahubwo icumu, imiheto n’imihoro na byo birwana;
• Nta mugabo wo kugenda adafite inkota;
• Ujya guhinga wahura n’inzoka ukabanza kuyica, ugakomeza guhinga.
N’ubwo iri jambo ataryemera kuko ngo ryatunganijwe (Editing) na maneko y’inzobere yo muri Canada, yemera ko afite icyo yarivuzeho ubwo ryafatwaga, ariko igihe cye cyo kurigarukaho arisobanura mu rubanza ntikiragera.
Ikindi Mugesera yavuze yiregura ngo ni uko ajya muri mitingi ku Kabaya atari we wari umushyitsi mukuru nta n’ijambo yari yateguye. Avuga ko iryo yavuze yabisabwe n’uwari umuyobozi wa MRND muri Gisenyi, ngo kugira ngo yigaragaze imbere y’abaturage azabone uko atorwa.
Uru rubanza ruzasubukurwa ku wa Kane tariki ya 7 Werurwe saa mbiri za mugitondo.



















TANGA IGITEKEREZO