00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mugesera yanze kurushya abacamanza mu rubanza rwe mu Rukiko rw’Ikirenga

Yanditswe na

Turikumwe Noël

Kuya 3 September 2012 saa 09:54
Yasuwe :

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Nzeri 2012, ku Rukiko rw’Ikirenga habereye urubanza rwa Mugesera Léon. Muri uru rubanza akaba asaba Leta ko yagira icyo ihindura mu itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza mbonezamubano, iz’ubucuruzi ndetse n’iz’ubutegetsi, mu gutanga ikirego, Mugesera hari ibyo yanze gukora ngo mu rwego rwo kwirinda kurushya abacamanza.
Muri uru rubanza Mugesera n’umwunganira mu mategeko, Me Rudakemwa Jean Felix, basaba ko muri iri tegeko hahindurwa ingingo y’162, kuko (…)

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Nzeri 2012, ku Rukiko rw’Ikirenga habereye urubanza rwa Mugesera Léon. Muri uru rubanza akaba asaba Leta ko yagira icyo ihindura mu itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza mbonezamubano, iz’ubucuruzi ndetse n’iz’ubutegetsi, mu gutanga ikirego, Mugesera hari ibyo yanze gukora ngo mu rwego rwo kwirinda kurushya abacamanza.

Muri uru rubanza Mugesera n’umwunganira mu mategeko, Me Rudakemwa Jean Felix, basaba ko muri iri tegeko hahindurwa ingingo y’162, kuko inyuranya na zimwe mu ngingo ziri mu Itegeko Nshinga, kandi ariryo riruta ayandi. Bagasaba ko n’imyanzuro y’urubanza batsinzwe hifashishije iri tegeko ryateshwa agaciro.

Mugesera n’umwunganizi we bavuga ko iyi ngingo ikumira kujuririra imanza zibanziriza izindi. Banavuga ko iri tegeko ribangamira zimwe mu ngingo z’Itegeko Nshinga, nk’iya 16 n’iya 18, bivuga ko ababurana bose bahabwa amahirwe angana mu rubanza kandi bakaba bavuga ko ubwo baburanaga imanza za mbere, batahawe igihe cyo kwiga dosiye y’urubanza kingana n’icy’ubushinjacyaha.

Ku bwabo ngo ryabangamiye n’ingingo yo mu itegekonshinga ivuga ko abantu bose bareshya imbere y’amategeko.

Inteko y’abacamanza yabajije Mugesera n’umwunganira mu mategeko, gusobanura impamvu batometse itegeko banenga ku nyandiko y’ikirego cyabo, mu gihe aribyo amategeko ateganya mu manza nk’izi.

Aha mugesera yasubije ko bahisemo gushyiraho umutwe w’itegeko na zimwe mu ngingo bifuza ko zihinduka mu rwego rwo kwanga kurushya abacamanza.

Ibi uhagarariye Leta mu bucamanza, akaba yavuze ko byashingirwaho ubucamanza ntibwakire ikirego cya Mugesera. Asobanura ko gutanga ingingo zimwe bidahagije kuko ingingo zigenda zuzuzanya.

Hagaragaye ikindi kibazo cy’uko iyi ngingo ya 162 iri mu itegeko rigena imiburanishirize y’imanza mbonezamubano, iz’ubucuruzi, n’iz’ubutegtsi ryo mu 2004, ryasimbujwe irishya ryasohotse ku wa 16 Nyakanga 2012. Bityo ngo uru rubanza rukaba ntacyo rushingiyeho kuko ryavuyeho.

Aha Mugesera n’umwunganira mu mategeko, bavuze ko iri tegeko rishya risohoka bagiye kurishaka kuri Primature bakababwira ko rigituburwa kugeza ubwo batanze ikirego ku itariki ya 19 Nyakanga batararibona. Ngo banze kwirirwa bandika ikindi kirego kuko aho bariboneye basanze rikimeze neza nk’iryo ryaje risimbura. Ngo bumvise ko bazahabwa uburenganzira bwo gutanga ikirego kw’itegeko rishya mu gihe cy’iburana (demande additionnelle).

Nyamara ibi uhagarariye Leta yabivuguruje yerekana ko iyo itegeko ryasohotse mu Igazeti ya Leta riba rishobora kuboneka ahantu hose. Ndetse yatanze n’urugero rw’uko iryo afite yarishyize ku mpapuro arikuye kuri internet.

Nyuma yo kumva impande zombi, ubucamanza bwasabye ko urubanza ruhagarara rukazasomwa tariki ya 28 Nzeri 2012.

Nyuma y’uru rubanza kandi Mugesera yanze gusinya ku mpapuro z’iburanisha avuga ko atasomye ibikubiyemo, ku mpamvu zo ku dashaka gutinza abacamanza azisoma. Ubucamanza bwahisemo kuzimuha ngo azisomere ku ruhande mu gihe hari hagiye kuburanishwa urundi rubanza.

Icyagaragaye nk’agashya kandi n’uko Mugesera yabanje gushyikiriza abacamanza indamukanyo mbere yo gutangira gusobanura ibikubiye mu kirego cye. Iyo ndamukanyo yari ikubiyemo kubwira abacamanza ko ari abantu bakomeye ku Isi nk’aho agira ati “ Nta muntu n’umwe ubarusha ububasha ku Isi kereka Imana yonyine kubayemera, kandi nimwe dutegaho amakiriro yose mu manza bivuye mu buhanga bwanyu, ubushishozi n’ubunararibonye (…)”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages