00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mugesera yihannye abacamanza Bakuzakundi na Ndagijimana bamuburanishaga

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 8 January 2013 saa 06:28
Yasuwe :

Ubwo kuri uyu wa kabiri hakomezaga urubanza rwa Mugesera Leon aburanishwamo ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yasabye ko abacamana babiri batamuburanisha muri bane bamuburanisha; ari byo ’kubihana’ mu mvugo y’ubucamanza.
Ibi Mugesera yabitangaje ubwo urubanza rwe rwari rugiye gutangira mu mizi, nyuma y’amezi agera kuri 11 uru rubanza rusubikwa ku mpamvu zabaga zitanzwe na we.
Aba bacamanza Mugesera yavuze ko batakomeza kumuburanisha kuko ngo bamuburanishije mu zindi (…)

Ubwo kuri uyu wa kabiri hakomezaga urubanza rwa Mugesera Leon aburanishwamo ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yasabye ko abacamana babiri batamuburanisha muri bane bamuburanisha; ari byo ’kubihana’ mu mvugo y’ubucamanza.

Ibi Mugesera yabitangaje ubwo urubanza rwe rwari rugiye gutangira mu mizi, nyuma y’amezi agera kuri 11 uru rubanza rusubikwa ku mpamvu zabaga zitanzwe na we.

Aba bacamanza Mugesera yavuze ko batakomeza kumuburanisha kuko ngo bamuburanishije mu zindi manza ebyiri yanatsinzwemo, bakaba ari Bakuzakundi Athanase na Ndagijimana Eugene.

Mugesera akima gusomerwa ibyaha aregwa uko ari bitanu birimo gushishikariza abandi umugambi wa Jenoside, kubiba urwango mu baturage, gucura no gutegura umugambi wa Jenoside n’ubufatanyacyaha muri Jenoside; yazamuye urutoki asaba ijambo ati “ Ndashaka kwihana abacamanza babiri nkaba ntashaka ko bakomeza kumburanisha. Bakuzakundi Athanase hari urubanza yamburanishijemo ndatsindwa cyo kimwe na Ndagijimana Eugène.”

Urukiko rwahise rujya mu mwiherero, nyuma yo gutegereza hafi isaha ngo humvwe imyanzuro y’urubanza byaje gutangazwa ko urubanza ruzakomeza kuri uyu wa gatatu tariki ya cyenda Mutarama 2013 saa tatu za mu gitondo, ariko urukiko rumusaba gushyira icyo cyifuzo mu nyandiko.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages