00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mugesera yongeye gusaba kwigizayo urubanza kubera uburwayi

Yanditswe na

Olivier RUBIBI

Kuya 9 May 2012 saa 04:07
Yasuwe :

Ubwo yongeraga kwitaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge uyu munsi Leon Mugesera yagize ati: “Umuntu aramutse yimwe ikirihuko cy’uburwayi ku kazi ashobora gusindagira agakora ibyo ashoboye, yananirwa agataha ariko bitandukanye no kujya mu rukiko. Mu rukiko umuntu agomba kuhajya afite ubwenge n’imbaraga ze zose, yuzuye wese.”
Mugesera yabajijwe n’umucamanza Murererehe Sauda niba yiteguye kuburana nawe mu magambo ye ati:”Ntabwo mburana kubera impamvu z’uburwayi. Maze iminsi igera kuri 2 (…)

Ubwo yongeraga kwitaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge uyu munsi Leon Mugesera yagize ati: “Umuntu aramutse yimwe ikirihuko cy’uburwayi ku kazi ashobora gusindagira agakora ibyo ashoboye, yananirwa agataha ariko bitandukanye no kujya mu rukiko. Mu rukiko umuntu agomba kuhajya afite ubwenge n’imbaraga ze zose, yuzuye wese.”

Mugesera yabajijwe n’umucamanza Murererehe Sauda niba yiteguye kuburana nawe mu magambo ye ati:”Ntabwo mburana kubera impamvu z’uburwayi. Maze iminsi igera kuri 2 mfata imiti muganga yanyandikiye, izarangira kuwa gatanu bityo rero nkaba nsaba ko mwandeka nkatora akabaraga nkabona kugaruka nkitaba urukiko, ku bwanjye ndumva nyuma y’uburwayi naza ariko byaba byiza mwongeye mukampa ukwezi nkabasha gushyikirizwa dosiye y’ibyaha ndegwa nkayisoma ndetse no gushaka abavoka kuko ibyo nijejwe ko nzoroherezwa kubashaka ntabyo nabonye”.

Nyuma yo kuvuga ibi byose Mugesera yasabye abacamanza uburenganzira bwo kwicara kubera ko yavugaga ko ntambaraga afite zo guhagarara kubera uburwayi. Ubu burenganzira babumuhaye aricara.

Umushinjacyaha Ndibwami Rugambwa yavuze ko ibi byose Mugesera akora ari uburyo bwo gutinza urubanza. Ndibwami Rugambwa yongeyeho ko mu nshuro 7 Leon Mugesera ahamagajwe n’ubushinjacyaha kugira ngo abazwe buri gihe abanza kugorana.

Ku kijyanye no gushyikiriza Mugesera urutonde rw’ibyo aregwa, Ndibwami Rugambwa yavuze ko ibyo basabye babihawe.

Umwunganizi wa Mugesera, Me Mutunzi Donat yavuze ko urutonde bashyikirijwe utabasha gusobanukirwa ibyanditsemo kubera ko iyo usoma uva ku rupapuro rwa mbere ukagera ku rupapuro rwa 183 ukibaza niba hagati aho nta zindi mpapuro zirimo bikakuyobera.
Mutunzi Donat yavuze ko uburyo Mugesera yari yijejwe bwo koroherezwa mu gushaka abamwunganira atabubona.

Aha yasobanuye ko Mugesera kubunganizi 9 yifuzaga haje kwiyongeraho 2 ariko aba akaba atarabona uburyo avugana nabo.
Mugesera we yavuze ko iyo agiye kuvugana n’abazamwunganira uburenganzira butangwa n’u mushinjacyaha mukuru. Ati:”Uwundega ni nawe umpa uburenganzi bwo gushaka abanyunganira ?”.

Umushinjacyaha Ndibwami Rugambwa yagiye asomera abacamanza impapuro Mugesera yagiye yandikira ubuyobozi bwa gereza ngo bamufashe avugane n’abazamwunganira ndetse n’amasaha yabaga yifuza ati:” Ibyo avugira hano ntimubifate nk’ukuri”.

Urukiko rwemeje ko urubanza ruzasomwa kuwa Kane ku itariki 10 Gicurasi uyu mwaka saa cyenda z’amanywa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages