Kuva kuwa mbere, tariki ya 12 Kanama 2012, hatangiye icyumweru cyahariwe inkiko Gacaca. Ni mu rwego rwo kwitegura gusoza ku mugaragaro imirimo yazo, kuko ubwo zizaba zisojwe ibikorwa byazo bizimurirwa mu zindi nkiko zizanzwe.
Atangiza icyumweru cyahariwe inkiko Gacaca, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa ya Leta Tharcisse Karugarama, mu kiganiro yatanze yibukije amateka y’inkiko Gacaca yibutsa ko nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994, mu gihugu hari abacamanza bakeya ku buryo batabashaga gucira imanza abaregagwa bose icyaha cya jenoside. Leta yihutiye guha amahugurwa y’amezi 6 mu by’ubutabera abantu bingeri zitandukanye. Byaje kugaragara ko nyuma y’imyaka 3 yose hari hamaze gucibwa imanza 300 gusa.
Minisitiri Karugarama asobanura ko icyemezo cyafashwe mu w’1999 cyari icyo kwifashisha inkiko Gacaca nk’umuco wo gucira abantu imanza, bityo abarega n’abaregwa bakabona ubutabera bwihuse.
Nkuko akomeza abivuga, nyuma y’imyaka 10, byagaragaye ko inshingano Inkiko Gacaca zari zahawe zageze ku musaruro mwiza. Ni yo mpamvu zigomba gusoza imirimo yazo, imanza zisigaye zigacibwa n’inkiko zisanzwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe inkiko Gacaca, Mukantaganzwa Domitille, avuga ko nyuma y’ivugura ry’itegeko rigenga uru rwego ryabaye mu 2008, ryatumye imirimo irushaho kugenda neza. Mu wa 2010 imanza zari zarangiye, haciwe izigera kuri miliyoni imwe ibihumbi magana icyenda mirongo itanu n’umunani na magana atandatu na mirongo itatu nenye (1.958.634).
Mukantaganzwa akomeza avuga ko katari akazi koroshya, ariko ko kashobotse kubera ubufatanye bwiza bwagaragajwe n’Abanyarwanda no kubufanye n’inzego zose z’ubuyobozi.
Muri icyo kiganiro, abandi bagagaje ko inkiko Gacaca zakoze akazi kazo neza kandi nabo babigizemo uruhare, ni Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Dr Jean Baptiste Habyarimana ndetse na Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, Karemera Pierre, wemeza ko inkiko zageze ku kigereranyo cya 95%.
























TANGA IGITEKEREZO