00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Abacuruzi bo mu isoko baremerewe n’imisoro

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 30 March 2013 saa 08:43
Yasuwe :

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kimaze gutangaza ko abacuruzi bo mu isoko rya Muhanga batarebwa n’itegeko rishya ry’umusoro, basabwa kuba biyandukuje mu kigo cy’igihugu cy’imisoro bitarenze uyu munsi tariki ya 31 Werurwe.
Iki kibazo cyatewe na bamwe mu bacuruzi bagiye kwishyura umusoro ku nyungu ku kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro ishami rya Muhanga, amafaranga ibihumbi cumin a bitanu bari basanzwe batanga ku mwaka, bagatungurwa no ku bwirwa ko uwo musoro wikubye kane.
Amakuru (…)

Amakuru dukesha Akarere ka Muhanga atangaza byatumye abacuruzi bafata icyemezo cyo guhagarika gucururiza muri iri soko, ariko ubuyobozi bwa RRA butangazo ko umucuruzi umuntu utabona nibura miliyoni ebyiri mu gihe cy’umwaka agomba kwiyandukuza bitarenze tariki ya 31 Werurwe 2013.

Mukashyaka Drocella ushinzwe imisoro mu kigo cy’imisoron’amahoro, avuga ko abacuruzi basobanuriwe amategeko kugeza aho bagiye bagera ku muryango ku wundi.

Ubuyobozibwa RRA n’ababacuruzi batavuga rumwe mu gusobanurirwa amategeko, Akarere ka Muhanga gatangaza ko hibazwa impamvu abacuruzi bishyuzwa amafaranga menshi agera ku bihumbi mirongo itandatu, byatumye bafata umwanzuro wo guhagarika gukora.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages