Mu minsi yashize mu Karere ka Muhanga hagiye havugwa ibikorwa bitandukanye birimo gutema abantu aho abagera kuri 11 bavugaga ko batemwe n’abantu batazwi, nyuma y’aho mu minsi ishize babiri bakekwa bari batawe muri yombi, no kuri uyu wa Gatanu abandi babiri bacakiwe.
Aba babiri bafashwe kuwa 24 kanama 2012, mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Nyamabuye hari hafashwe abantu 2 bakekwaho ibi bikorwa byo gutema abantu, nk’uko byemejwe n’Umuyobozi w’aka karere ndetse n’umuvugizi wa Polisi y’Igihugu.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Mutakwasuku Yvonne yavuze ko abafashwe ari abajyaga bahungabanya umuteko batema abantu muri aka karere.
Mutakwasuku yemeza ko bakomoka mu Karere ka Muhanga bakoraga ibikorwa byo gukomeretsa no kwiba, kuko naho bafatiwe umwe muri bo yari amaze kwiba umuntu amafaranga agera ku bihumbi 3 na telefoni mu gihe mugenzi we yari amaze kumena idirishya rya butiki yari hafi aho.
Ku bavuga ko ari bamwe mu bantu bihorera kubaba barabagiriye nabi cyangwa bifite aho bihuriye n’abava muri Congo bagakora ibyo bikorwa, ngo si byo nk’uko Mutakwasuku yabivuze, kuko ngo basanze abakora ibyo bakomoka muri Muhanga kandi bakaba bakoresha intwaro za gakondo zirimo n’imihoro, naho ngo kuvuga ibyo byaba ari ukwihuta kuko iperereza rigikomeje.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu nawe ahuriza hamwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga kuko ngo abakora ibyo bikorwa ari bamwe mu bana bakuze ari inzererezi muri uyu mujyi batitaweho ngo bigishwe imyuga nk’uko bisanzwe.
Nyamara nubwo izi nzego zivuga ibi byose bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze, bavuga ko ibi bikorwa byabateye ubwoba ku buryo batajya imbere y’abaturage bayobora ngo bababwire ko abakora ibi bikorwa ari abahoze ari abana b’inzererezi muri aka Karere.

Kuri ubu abamaze gutemwa bagera kuri 11 bose batemewe mu Murenge wa Nyamabuye, naho abamaze gufatwa bakekwaho ibi bikorwa banafatanywe bimwe mu bikoresho byakoreshwaga muri ubu bugizi bwa nabi ni bane babiri muri bo bafashwe mu ijoro ryo kuwa 24 Kanama.
TANGA IGITEKEREZO