Itsinda rigizwe n’ubuyobozi n’abakozi b’Akarere ka Muhanga ryasuye ahakorerwa n’amadini n’amatorero anyuranye ahakorera, basanga hari byinshi amadini amwe n’amatorero agomba gukosora mu gihe cy’ukwezi kumwe byabananira bagahagarikwa by’agateganyo.
Bimwe mu byanenzwe ni ukutagira inyubako kuri bamwe, isuku nke no kutagira ubwiherero, ibisenge bishaje bibonerana ndetse n’abasengera mu kibanza kitubatse.
Bamwe mu batungwa urutoki ariko basanga icyo gihe bahawe ari gito, ngo kuko ukwezi kumwe bataba babashije kubishyira mu buryo.
Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka ni bwo hasohotse itegeko rigenga imikorere ya sosiyete sivili n’imiryango ishingiye ku idini.
Iryo tegeko hari ibyo ritegeka amadini n’amatorero birimo kugira inyubako yujuje ibyangombwa birimo isuku n’ubwiherero buhagije ku bagabo n’abagore ndetse n’abafite ubumuga b’abagore n’abagabo. Kugira pariking y’imodoka ku bafite abahasengera bagera kuri 50, inzu isengerwamo kandi ngo igomba kugira imiryango 4 igihe abahasengera basaga 50 kugira ngo babone aho basohokera hisanzuye igihe hari icyo bikanze.
Nyamara igenzurwa ryakozwe n’itsinda ry’Akarere ka Muhanga mu gihe cy’iminsi 4, basanze hari amadini n’amatorero atujuje ibyangombwa ku buryo bahawe igihe cy’ukwezi kugira ngo bakosore.
Bimwe muri ibyo ni nko kutagira aho basengera ku buryo hari abasengera mu bibanza byabo, imvura yagwa bakugamira mu baturanyi, abadafite ubwiherero, ahari ibisenge bishaje byenda kugwa, ubuyobozi bushingiye ku muntu umwe ari nawe ufata ibyemezo n’ibindi byinshi.
Ku kibazo cy’umutekano mucye uterwa n’inyubako nk’ubwiherero bumeze nabi, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe societte civile mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB, Sheikh Swale Habimana avuga ko bigomba gukosorwa vuba.
Cyakora abo bireba n’ubwo bamwe babyishimira, hari abavuga ko igihe bahawe ari gito.
Iryo tegeko kandi ngo ryazirikanye Ikibazo cy’urusaku ruterwa n’amadini amwe namwe igihe basenga kuburyo abatifuza urwo rusaku rutagomba kubageraho. Mukarere ka Muhanga habarurwa amadini n’amatorero agera kuri 34.



















TANGA IGITEKEREZO