Abatuye mu Kagari ka Mubuga mu Murenge wa Shyogwe baremeza ko bambuwe amazi yari abagenewe agahabwa umushoramari uhatuye akayakoresha muri pisine, nyamara ngo ibikorwa byabo birasubira inyuma.
Aya mazi abaturage bayahawe n’icyahoze ari Komini Nyamabuye ahagana mu mwaka wa 1990, ku mashini yayazamuraga mu gishanga cya Nyirabigono bari barayagenewe na UNICEF muri iyo myaka.
Iyi mashini yashyizwe mu nzu yarimo indi mashini igemurira amazi Diyoseze ya EAR Shyogwe yubatse muri ako Kagari, ariko nyuma iyagemuriraga iyi diyoseze yaje gupfa maze ya yindi y’abaturage iba ari yo igemurira iyi Diyoseze na Hoteli y’umushoramari uhakorera witwa Kamanayo.
Abaturage bavomaga aya mazi bavuga ko barimo guhura n’ibibazo byinshi, kubera kuyabura harimo kuba abana babo bakererwa kujya ku ishuri kubera ko bagiye kuvoma aho bavuga ko ari kure ku migezi isanzwe kandi ifite amazi macye mu gihe abakora ibikorwa byo kubaka bavuga ko bidindira.
Gusa ngo ntibumva uburyo umushoramari wahashyinze hoteli witwa kamanayo Georges ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda, yakoresha amazi yari agenewe abaturage we akayakoresha ri umuntu umwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe , Ndejeje François Xavier avuga ko iki kibazo kigiye gukemuka mu minsi ya vuba, kuko ngo mu cyumweru gishize bumvikanye n’impande zombi ku buryo mu minsi ya vuba bagiye gushyiraho amavomero rusange aturuka kuri uwo muyoboro, abaturage bakajya bavoma amazi abegereye bishyura ku ijerekeni y’amazi kugirango haboneke amafaranga yo kwishyura umuriro moteri izamura amazi ikoresha.
Ndejeje avuga ko abaturage bavuga ko uyu Kamanayo yihariye amazi byatewe n’uko batatanze amafaranga y’umuriro wo gukaraga imashini izamura amazi, yawishyura wenyine akanayakoreha wenyine.
Ku kibazo cy’abafite amavomero mu ngo zabo, Ndejeje avuga ko basabwa kwishyura ibirarane barimo bagahabwa amazi abatazayishyura bagakupirwa.
Iki kibazo cy’amazi muri aka Kagari kimaze igihe kijya kugera ku myaka 2. Nyuma y’iki gihe igisubizo abaturage bari bategereje baravuga ko kigiye kugerwaho bafatanyine n’abayobozi babo.



















TANGA IGITEKEREZO