00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Bamwe mu bikorera ntibishimiye aho bazimurirwa

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 7 September 2012 saa 01:41
Yasuwe :

Mu karere ka Muhanga haravugwa gahunda yo kwimura abakora imirimo yakorerwaga mu mujyi ikajyanwa mu nkengero zawo hagamijwe kuvugurura uwo mujyi, nyamara bamwe mu bikorera beretswe aho bazakorera bagaragaje ko batishimiye aho bagiye kwimurirwa kuko ngo hateye nabi no kubona abakiriya bikazagorana.
Hari mu gikorwa cyo cyo gusura aho aba bikorera bazimuriwa kugira ngo banahabone ku mugaragaro kuri uyu wa 6 Nzeli 2012. Aho ni mu Mudugudu wa Gihuma mu Kagari ka Gahogo ho mu murenge wa (…)

Mu karere ka Muhanga haravugwa gahunda yo kwimura abakora imirimo yakorerwaga mu mujyi ikajyanwa mu nkengero zawo hagamijwe kuvugurura uwo mujyi, nyamara bamwe mu bikorera beretswe aho bazakorera bagaragaje ko batishimiye aho bagiye kwimurirwa kuko ngo hateye nabi no kubona abakiriya bikazagorana.

Hari mu gikorwa cyo cyo gusura aho aba bikorera bazimuriwa kugira ngo banahabone ku mugaragaro kuri uyu wa 6 Nzeli 2012. Aho ni mu Mudugudu wa Gihuma mu Kagari ka Gahogo ho mu murenge wa Nyamabuye. Abazimurwa ni abakoraga imirimo yo kubaza no gusya imyaka.

Abazimurwa baganiriye n’IGIHE bavuze ko kwimukira aho hantu bari kimwe mu bizadindiza imirimo yabo kuko hategereye umuhanda mu gihe ibikorwa byabo babikoreraga hafi ya kaburimbo no mu tundi duce tw’umujyi, aho bitagora abakiriya kuhagera ibi bikanabatera impungenge ko imibereho yabo ishobora guhungabana kuko babona kwimukira aho hantu bimeze nko guhanga ubuzima bushyashya.

Ikindi kibazo bavuga ko kibakomereye ni ukugura ibibanza by’aho hantu kuko bizaba ngombwa ko akarere kabanza kwimura abaturage bari bahatuye.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere mu Karere ka Muhanga, Uhagaze François-Xavier yemeza ko kwimura abantu muri abakora bene ibi bikorwa mu mujyi wa Muhanga bigamije guca akajagari muri uyu mujyi no kurengera ubuzima bwabo kuko hari igihe usanga abantu baturiye nk’ibarizo n’ibyuma bisya bishobora kubanduza indwara kuzivuza bikabasaba amikoro adasanzwe bishobora no kubakururira urupfu. Ibi kandi ngo bigira ingaruka mbi ku buzima biciye mu nzira nyinshi zirimo kuba imyanda ihaturuka yerekeza mu nzu zabo n’amafunguro ntasigare mu byandura.

Nyamara Uhagaze yasabye abazimurwa kutagira impungenge kuko ubwo bazahajya bakagaragaza ko hari ibikorwa bifatika nabo bazaterwa inkunga mu kubona ibyo bifuza byaborohereza imirimo.

Urugero mu kuvuga ko umuhanda ugera aho bazimukira udakoze ngo nibamara kwerekana ibikorwa byabo ko byateye imbere uwo muhanda uzakorwa nta kabuza.

Mu gihe bamwe muri basabaga ko bareka bakajya gukorera ahazajya irimbi ry’icyitegererezo hanegereye umuhanda wa kaburimbo Uhagaze yababwiye ko abakoze inyigo ari uko babigennye.

Abavuga ko batazashobnora kugura ibibanza Uhagaze yababwiye ko bafite uburenganzira bwo gushaka ahandi bakorera ariko hatari mu mujyi no mu mbago zawo.

Mu mvugo yabo ubona itishimiye na gato aho hantu bazimurirwa, umwe muri aba bikorera Ntirenganya Emmanuel bazimukira muri aka gace yababwiye ko aho kwibaza byinshi ku bijyanye no kwimuka kandi byaramaze kwemezwa ko bazimurwa ngo bagombye kubireka ahubwo bagatangira gutekereza ukuntu bagiye gukora banaha imbaraga amakoperative yabo kugira ngo bazabashe kubona amafaranga yo kuzagura ibibanza byo gukoreramo, bakirinda ko hagira uzahagarika akazi ke ngo yabuze aho akorera kandi ikigamijwe ku munyarwanda wese ari ugukora, mu rwego rwo kugera ku iterambere rirambye.

Ahantu bazimukira hahawe inyito y’ ‘’Agakiriro’’ ije isimbura ijambo risanzwe rirnyerewe ahakorerwa ibintu by’ubucuzi agakinjiro. Muri aka karere hakazanimurwa amagaraje azashyirwa ahitwa i ruli mu murenge wa shyogwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages