00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Bizihije isabukuru y’imyaka 25 Umuryango FPR Inkotanyi umuze ushinzwe

Yanditswe na

Mwizerwa Gilbert

Kuya 2 December 2012 saa 12:17
Yasuwe :

Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Umuryango FPR -Inkotanyi umuze ushinzwe, abanyamuryango batuye mu Karere ka Muhanga bizihije iyi sabukuru bafasha bagenzi babo kwizamura mu mibereho aho kuko nk’imwe mu nkingi z’umuryango.
Muri uyu muhango wuje ibyishimo no n’akanyamuneza ku bamuryango , babwiwe ko igikorwa cyo kwizihiza imyaka 25 Umuryango FPR umaze uvutse kuko hari byinshi wagejejeho Abanyarwanda kandi ko utazatezuka kubageza ku iterambere rirambye kuko FPR itagamije kujya ku (…)

Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Umuryango FPR -Inkotanyi umuze ushinzwe, abanyamuryango batuye mu Karere ka Muhanga bizihije iyi sabukuru bafasha bagenzi babo kwizamura mu mibereho aho kuko nk’imwe mu nkingi z’umuryango.

Muri uyu muhango wuje ibyishimo no n’akanyamuneza ku bamuryango , babwiwe ko igikorwa cyo kwizihiza imyaka 25 Umuryango FPR umaze uvutse kuko hari byinshi wagejejeho Abanyarwanda kandi ko utazatezuka kubageza ku iterambere rirambye kuko FPR itagamije kujya ku butegetsi gusa nk’andi mashyaka, ahubwo ishishikajwe n’imibereho myiza n’iterambere ry’Abanyarwanda.

Umuyobozi w’umuryango mu Karere ka Muhanga Mutakwasuku Yvonne yavuze ko mu myaka 25 Umuryango umaze, na 18 ishize uyoboye igihugu mu Karere ka Muhanga hakozwe ibikorwa byinshi nk’iyubakwa ry’imihanda, abaturage begerejwe amazi n’umuriro, gahunda y’ubwisungane mu kwivuza ituma ubuzima bw’abaturage burushaho kubungabungwa, ndetse n’Ubuyobozi bwegerejwe abaturage.

Rwandekwe Christophe nk’umumyamuryango witabiye uyu muhango aganira na IGIHE yadutangarije ko kugeza ubu ibyo umuryango wagezeho ari byinshi kandi ubwiza bwabyo bwigaragaza harimo kuvugururira abatishoboye, no kububakira, kwishyurira ubwisungane mu kwivuza imiryango imwe n’imwe itishoboye, n’ibindi kandi ngo biracyakomeje.

Muri iki gikorwa kandi abanyamuryango bamwe bibumbiye mu rugaga rw’abikorera bafashije bagenzi babo mu gukomeza kwizamura hanahembwa amakipe y’umupira w’amaguru y’abakobwa n’abahungu yatsinze mu marushanwa yateganyijwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 25 y’Umuryango, n’abandi batsinze mumbyino, imivugo, indirimbo gusiganwa ku magare no ku maguru.

Magingo aya umuryango FRR-Inkotanyi ufite abanyamuryango bagera kuri 85 ku ijana by’abatuye Akarere ka Muhanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .