00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Impaka zavutse ku bafite inzu zifite parikingi bakishyuzwa na KVCS

Yanditswe na
Kuya 5 October 2012 saa 03:18
Yasuwe :

Guhera kuwa 28 Nzeri 2012, imodoka ziparika mu mujyi wa Muhanga zatangiye ariko bamwe mu bafite amazu afite parikingi bavuga ko imodoka zihaparika zitazasora sosiyete KVCS (Kigali Veterans Cooperative Society)yo ikavuga ko ibyo bakora byubahirije amategeko.
Impaka zavutse kuwa Gatatu ku itariki ya 3 hagati y’abasoreshaga imodoka zari ziparitse ku muturirwa w’uwitwa Twahirwa Jacques , aho na nyir’inzu yirukanye abasoreshaga avuga ko ikibanza ziparitsemo ari icy’inzu ye. (…)

Guhera kuwa 28 Nzeri 2012, imodoka ziparika mu mujyi wa Muhanga zatangiye ariko bamwe mu bafite amazu afite parikingi bavuga ko imodoka zihaparika zitazasora sosiyete KVCS (Kigali Veterans Cooperative Society)yo ikavuga ko ibyo bakora byubahirije amategeko.

Impaka zavutse kuwa Gatatu ku itariki ya 3 hagati y’abasoreshaga imodoka zari ziparitse ku muturirwa w’uwitwa Twahirwa Jacques , aho na nyir’inzu yirukanye abasoreshaga avuga ko ikibanza ziparitsemo ari icy’inzu ye.

Nyir’inzu akavuga ko yasabwe na Leta gutunganya parinkingi, ashyiraho sima ageza ku muhanda akoresheje amafaranga ye hafi miliyoni 2.
Nyuma yaho rero ngo ntiyumva ukuntu abaje guhaha iwe bazana imodoka zigasoreshwa, akavuga ko ari uburyo bwo kumwirukanira abakiriya.

Ku bijyanye n’abaparika imbere y’imiryango bakoreramo, Uhagaze Francois, Umuyobozi w’Akarere ka muhanga wungirije ushinzwe ubukungu imari n’iterambere yavuze ko imodoka ya nyir’umuryango yajemo imufasha mu kazi itazajya yishyuzwa, ariko mu gihe zirenze imwe zigomba kujya zisora.

Ku bavuga ko imodoka ziparitse imbere y’inzu zabo zitasora, Uhagaze yavuze ko bigenze gutyo nabo basabwa gukurikiza metero 22 zisabwa umuntu ugiye kubaka agomba gusiga ku muhanda, bazibura akibaza niba basenyerwa.
Kubera iyo mpamvu bakwirinda kuvuga ko imodoka ziparitse imbere y’inzu zabo zitazasora.

Umuyobozi wa KVCS mu karere ka Muhanga Capt. Mugisha George yavuze ko abantu bose bashaka kunyuranya n’itegeko hari ingingo zibahana, itegeko ryasohotse mu igazeti ya Leta rigomba kubahirizwa.

Isosiyete ya KVCS isanzwe yishyuza parikingi mu mujyi wa Kigali, none yatangiye no gukorera muri Muhanga.

Kwishyuza amahoro ya parikingi biteganywa n’ iteka rya Perezida wa Repubulika no 25/01 ryo ku wa 9 Nzeri 2012 rishyiraho urutonde rikanagena ibipimo ntarengwa by’amahoro yakirwa n’inzego zibanze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages