00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Nta genda uzagaruke tubone kugukemurira ikibazo

Yanditswe na

Gilbert Mwizerwa

Kuya 27 February 2013 saa 03:31
Yasuwe :

Gutanga igisubizo “biri mu nzira cyangwa bizakemuka mu gihe cya vuba kimwe na tuzareba ejo cyangwa ejobundi” si intego mu karere ka Muhanga nk’uko byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo ako karere kerekanaga intambwe kagezweho hashimangiwe uruhare rw’umuturage mu iterambere n’imiyoborere myiza.
Mutakwasuku Yvonne Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga abihera nko kibazo cy’ubwiherero bwuzuye ariko ntibukoreshwe, amatara yo ku mihanda atarakorewe inyigo yo kuyavugurura nyamara (…)

Gutanga igisubizo “biri mu nzira cyangwa bizakemuka mu gihe cya vuba kimwe na tuzareba ejo cyangwa ejobundi” si intego mu karere ka Muhanga nk’uko byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo ako karere kerekanaga intambwe kagezweho hashimangiwe uruhare rw’umuturage mu iterambere n’imiyoborere myiza.

Mutakwasuku Yvonne Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga abihera nko kibazo cy’ubwiherero bwuzuye ariko ntibukoreshwe, amatara yo ku mihanda atarakorewe inyigo yo kuyavugurura nyamara byarashobokaga ko yangirika ndetse na bimwe mu bikorwa batenguhwaho na ba rwiyemezamirimo.

Mutakwasuku avuga ko kuba ubu barageze ku muhigo wo gucanira umujyi ariko batanze isoko ry’abazajya bita ku ivugururwa ry’amatara, hagamijwe ko atakongera kwangirika. Yagize ati “hari byinshi byagezweho kandi harashyirwa ingufu nyinshi mu byo twemereye abaturage, aho twifashisha ubujyanama bwose buherekejwe n’ubukangurambaga mu kuba ijisho ry’iterambere, dusana kandi tunahanga ibishya ari na ko dukosora ibitagenze neza.”

Ariko akarere ka Muhanga ntikagaragaza uburyo nyabwo bwo gukemura ikibazo cy’amahoteli make ari muri ako karere mu gihe Stade ya Muhanga iteganywa kwakira amarushanwa mpuzamahanga. Ku birebana na serivisi mbi ivugwa mu bitaro bya Kabgayi ngo bizeye umuti uzaboneka nyuma yo kubona inyigo y’ibitaro bya Ndiza, bizafasha kwakira abava mu bice bya Ndiza n’ahandi baturanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages