00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Basabwa kwandika ibyavugiwe mu nama, bamwe batazi gusoma no kwandika

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 30 August 2012 saa 03:40
Yasuwe :

Mu gihe bamwe mu bayobozi bakunze kwitabira inama nta kintu bitwaje cyo kwandikaho, bikomeje kwibazwa niba aba bayobozi ari abahanga mu mutwe ku buryo ibyo babwiwe babifata mu mutwe cyangwa niba hari ikindi kibitera, bamwe muri bo ariko ntibazi ghusoma no kwandika nk’uko byagaragaye mu Murenge wa Shyongwe muri aka Karere.
Mu nama y’umutekano yahuje abashinzwe umutekano (ibikorwa by’amarondo muri buri Mudugudu), abayobozi b’imidugudu n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari tugize (…)

Mu gihe bamwe mu bayobozi bakunze kwitabira inama nta kintu bitwaje cyo kwandikaho, bikomeje kwibazwa niba aba bayobozi ari abahanga mu mutwe ku buryo ibyo babwiwe babifata mu mutwe cyangwa niba hari ikindi kibitera, bamwe muri bo ariko ntibazi ghusoma no kwandika nk’uko byagaragaye mu Murenge wa Shyongwe muri aka Karere.

Mu nama y’umutekano yahuje abashinzwe umutekano (ibikorwa by’amarondo muri buri Mudugudu), abayobozi b’imidugudu n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari tugize Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga bari batumiwe, hari bamwe bagaragaye badafite amakaye yo kwandikamo.

Ari imbere yabo baturage Ndejeje François Xavier, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe yasabye abafite amakaye yo kwandikamo ibiri buvugirwe muri iyi nama, maze bigaragara ko byibura abafite ibyo kwandikamo bageraga nko kuri 25 ku ijana.

Ndejeje mu mvugo isaba abo bayobozi yavuze ko bimwe mu byagombye kuranga umuyobozi mwiza ari ukwandika ibirimo kubera mu nama yitabiriye, kuko bimufasha kubyibuka yewe na nyuma y’igihe kinini bivuzwe, akanabigeza kubo ayobora ntacyo ahinduyeho, ikindi yibaza ni ukuntu umuyobozi yanoza ibyo atanditse.

Uyu muyobozi yibaza niba umuntu ashobora gufata ibyavugiwe mu nama yamaze amasaha abiri bikamuyobera. Nyamara ngo mu gihe aba bayobozi bazongera kwitabira inama nta cyo kwandikamo bitwaje ngo bishobora kuzafatwa nk’agasuzuguro, ku buryo bashobora no guhanirwa iryo kosa rihora rigaruka kuko atari ubwa mbere abyibutsa abo bafatanyije kuyobora ariko ntibabyubahirize.

Hari abatazi kwandika no gusoma

Nyamara nubwo aba bayobozi basabwa kwitwaza ibyo kwandikamo hari bamwe muri bo batazi kwandika no gusoma. Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa yibukije aba bayobozi ko ari bo ba mbere bagombye kwitabira amashuri yigisha abakuze kubara gusoma no kwandika mu rwego rwo guha urugero rwiza abo bakuriye kugira ngo nabo babyitabire kuko muri uyu Murenge bahari.

Bamwe mu bayobozi twaganiriye batangarije IGIHE ko batajyaga bita kuri iyi gahunda yo kwandika ibyavugiwe mu nama, ngo kuko bafataga iby’ingenzi nubwo hataburaga ibyo bibagirwa bakabibaza abagenzi babo bari kumwe mu nama.

Abandi bo bavuga ko byagombye kuba igihe cyo kwitabira iyo gahunda, kuko usanga ubushobozi bwo gufata mu mutwe ku Banyarwanda bugenda bukendera kuko ngo na kera atari buri wese wari ufite impano yo gufata mu mutwe. Bamwe mu bayobozi bahise bafata gahunda yo kwitabira kugana amasomero ngo buzuze neza inshingano zabo.

Ibibazo cy’aba bayobozi batazi gusoma no kwandika n’ababizi ntibitwaze amakaye birimo kugaragara mu gihe buri Munyarwanda wese agomba kugira ikayi y’ibibazo yandikirwamo ikibazo cye n’ukuntu cyakemuwe mu gihe yaba atishimiye imikirize yacyo akitabaza inzego zikuririye aho cyacyemuriwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages