00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Ubuzima bw’abasigajwe inyuma n’amateka buracyari mu kangaratete

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 9 August 2012 saa 09:06
Yasuwe :

Abasigajwe inyuma n’amateka batuye mu Murenge wa Nyamabuye baravuga ko ubuzima bukibakomereye bahereye ku buzima bubi babayeho, burimo kuba barubakiwe ngo be kurarana n’amatungo mu ngo zabo, nyamara ngo baracyararana nayo aho bayubakiye mu gishanga.
Aba Banyarwanda batuye mu Mudugudu wa Rugarama mu Kagari ka Gifumba mu Murenge wa Nyamabuye, umwe mu mirenge igize agace k’Umujyi wa Gitarama mu Karere ka muhanga, ubwo Umunyamakuru wa IGIHE yabasuraga aho bubakiwe ibiraro rusange mu (…)

Abasigajwe inyuma n’amateka batuye mu Murenge wa Nyamabuye baravuga ko ubuzima bukibakomereye bahereye ku buzima bubi babayeho, burimo kuba barubakiwe ngo be kurarana n’amatungo mu ngo zabo, nyamara ngo baracyararana nayo aho bayubakiye mu gishanga.

Aba Banyarwanda batuye mu Mudugudu wa Rugarama mu Kagari ka Gifumba mu Murenge wa Nyamabuye, umwe mu mirenge igize agace k’Umujyi wa Gitarama mu Karere ka muhanga, ubwo Umunyamakuru wa IGIHE yabasuraga aho bubakiwe ibiraro rusange mu gishanga cya Rutenga, bahamije ko babayeho nabi.

Subukino Ismaël umwe muri bo avuga ko Akarere kagombye no kubafasha kakabubakira ibiraro bikomeye, kandi birimo na sima y’igiheri hasi izabafasha kurinda inka bahawe indwara zaterwa n’ibyondo.

Ikindi kibazo cy’ingutu bafite ni uko nta nzu zo kuraramo bafite, igihe baba baraririye inka zabo ngo imbeho ibicira hanze, maze babura uko babigenza bakararana n’inka zabo, mu nzu ya metero ebyiri kuri eshatu, kandi nazo zirarwaye.

Nyiramanzi Dative na Musayidire Colette ni abakecuru babiri b’abapfakazi bafite imyaka 50 na 58 nk’uko binemezwa na bagenzi babo, bamaze amezi agera kuri abiri bavuga ko baraririye inka zabo ari nako gutura kuko nta nzu bafite zo kubamo. Si aba kandi gusa kuko hanabarurwa imiryango itandatu idafite aho kuba.

Bahereye kuri iyi mibereho ngo nta cyizere cy’ubuzima bafite, kuko ngo n’ubwisungane mu kwivuza ntabwo bari babaona uyu mwaka, kandi bari mu cyiciro cy’abatindi, n’abatindi.

Mukeshimana Charlotte, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’AkagaRi ka Gifumba iyi miryango ituyemo, avuga ko abadafite amazu ubUyobozi bw’Akagari burimo kubashakira inzu aho bazubakirwa ku Mudugudu n;ubwo butari bwabona amikoro, kuko ngo ikibazo cy’uko hari imiryango ibiri muri kano gace usanga ibana mu nzu imwe bubizi.

Uyu muyobozi avuga ko abakecuru babiri Nyiramanzi Dative na Musayidire Colette b’abapfakazi badafite aho kuba bimutse ahitwa i Gahogo bahafite amazu, nubwo abari aho bavuze ko bamaze igihe kinini bacumbitse babura amikoro bakaza kwiraririra inka zabo.

Igisenge cya zimwe mu nzu babamo
Inka bahawe zafashwe n'uburwayi kubera ibiraro bimeze nabi

Ku nzu zitameze neza zihari ngo uyu muyobozi aheruka kuhasura vuba, kandi ngo ntazo yahabonye, ku bavuga ko ari nyakatsi ngo nta nyakatsi zikirangwa muri ako Kagari.

Abicwa n’imbeho banararana n’inka zirwaye ngo bagombye kurinda basimburana ubundi bakarara mu nzu zabo.

Twagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Mutakwasuko Yvonne, ariko telefoni ye igendanwa ntabwo yayifashe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages