00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Ubwihererezo bwuzuye butwaye asaga miliyoni 30

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 24 May 2012 saa 03:00
Yasuwe :

Umuryango Nyafurika w’Iiugabutumwa AEE umaze kubaka ubwihirere bufite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni 30 z’Amanyarwanda.
Nzikobankunda Tharcisse umuhuzabikorwa w’uyu mushinga mu Karere ka Muhanga kabumbye uturere twa Muhanga Kamonyi, Nyanza na Ruhango avuga ko iki gikorwa cyakozwe nyuma y’uko bumvise ko Akarere gafite ibibazo bitandukanye, nyamara hakaba hari ibyagombye kuza mbere y’ibindi harimo isuku yari nke mu bwiherero bwari mu kigo abagenzi bategeramo imodoka. Ngo ni muri urwo (…)

Umuryango Nyafurika w’Iiugabutumwa AEE umaze kubaka ubwihirere bufite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni 30 z’Amanyarwanda.

Nzikobankunda Tharcisse umuhuzabikorwa w’uyu mushinga mu Karere ka Muhanga kabumbye uturere twa Muhanga Kamonyi, Nyanza na Ruhango avuga ko iki gikorwa cyakozwe nyuma y’uko bumvise ko Akarere gafite ibibazo bitandukanye, nyamara hakaba hari ibyagombye kuza mbere y’ibindi harimo isuku yari nke mu bwiherero bwari mu kigo abagenzi bategeramo imodoka. Ngo ni muri urwo rwego hubatswe ubu bwihererero bwatashywe.

Uwari uhagarariye abantu batandukanye bakoresha ubu bwihererero ubwo babutahaga kuri uyu wa 22 Gicurasi, akaba yaravuze ko iki gikorwa kije cyari gikenewe kuko ubwiherero bwari buhari bwari bushaje ku buryo bwashoboraga gutera indwara ababuturiye n’ababukoresha.

Mukagatana Fortune ni Umuyobozi Wungirije mu Karere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko ivugabutumwa ryagombye gukorerwa abantu bazima, akaba ariyo mpamvu ashimira abafatanyabikorwa babo mu kuba baratekereje kubaka ubu bwiherero hagamijwe isuku ku batuye Akarere ka Muhanga no ku bakagenderera.

Uyu muryango ukora n’ibindi bikorwa bitandukanye bigamije kuzamura imibero myiza y’Abanyarwanda birimo kubaka amashuri yaba ay’incuke, abanza n’amasomero y’abakuze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages