00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Umucuruzi yivuganwe n’abagizi ba nabi

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 23 July 2012 saa 03:40
Yasuwe :

Umucuruzi witwa Muhire Dany yaraye yivuganwe n’abagizi ba nabi ubwo yari atashye avuye gucuruza ku kabari ke gaherereye mu Karere ka Muhanga mu ijoro ryakeye ku Cyumweru tariki ya 22 Nyakanga 2012.
Mugunga Jean Baptiste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, avuga ko uyu mugabo wari utuye mu Mudugudu wa Rutenga Akagari ka Gahogo ho mu Murenge wa Nyamabuye, yishwe n’abantu bataramenyekana.
Nyakwigendera ngo yavanye mu kabari n’umugore we barimo gutaha nyamara ngo (…)

Umucuruzi witwa Muhire Dany yaraye yivuganwe n’abagizi ba nabi ubwo yari atashye avuye gucuruza ku kabari ke gaherereye mu Karere ka Muhanga mu ijoro ryakeye ku Cyumweru tariki ya 22 Nyakanga 2012.

Mugunga Jean Baptiste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, avuga ko uyu mugabo wari utuye mu Mudugudu wa Rutenga Akagari ka Gahogo ho mu Murenge wa Nyamabuye, yishwe n’abantu bataramenyekana.

Nyakwigendera ngo yavanye mu kabari n’umugore we barimo gutaha nyamara ngo bageze hafi y’urugo rwabo, umugabo we ashaka kwihagarika muri ako kanya nibwo abagabo babiri batamenye aho bavuye bahise bamufata bamwaka amafaranga menshi bamubwira ko natayabaha bamwica.

Mu gihe umugore yumvaga umugabo we avugana n’abantu umugore we yahise aza kureba abo bantu bari kumwe n’umugabo we, asanga bari kumwaka amafaranga nibwo yahise abemerera kuyabaha ariko bakareka umugabo we. Yabahaye make yari afite andi ababwira ko baza mu rugo akayabaha.

Mu gihe bari bageze hafi y’urugo rwabo uyu mugore wari wajyanye n’uwari ugiye gufata amafaranga umugore yahise avuza induru umugabo ariruka, umugore asubiye kureba umugabo asanga bamaze kumwica nk’uko yabivuze.

Abo bagabo ngo bari bafite intwaro gakondo zirimo ibyuma, mu gihe bivugwa ko uyu mugabo ashobora kuba yicishijwe ikintu kitaramenyakana yakubiswe mu mugongo hafi y’ijosi kuko yahise apfa ako kanya nta gikomere na kimwe agaragaje.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe na Polisi ku bitaro byayo biherereye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, kuko basanze ibitaro bya Kabgayi bidafite ubushobozi bwo gukora isuzuma nk’iryo rikomeye ku rupfu rwa nyakwigendera.

Muhire wishwe yavukaga mu karere ka Ruhango mu Murenge wa Ntongwe akaba yari amaze igihe gito ageze aho yiciwe bivugwa ko yahatuye ku wa 08 Nyakanga 2012.

Inzego zibishinzwe zirimo gukora iperereza ngo bamenye abishe nyakwigendera wari usanzwe ari umusirikare washubijwe mu buzima busanzwe.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages