00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Umuturage yarishwe, bimenyekana nyuma y’iminsi 3

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 20 August 2012 saa 02:55
Yasuwe :

Umuturage witwa Dorothée Nyiranzabarantumye bamusanze amaze iminsi 3 yishwe anigishijwe ishuka n’abantu bataramenyekana , bamusanze mu nzu yari atuyemo iherereye mu Kagali ka Gahogo , mu Murenge wa Nyamabuye.
Nk’uko bivugwa na bagenzi be, bari batuye hamwe mu gipangu, Nyiranzabarantumye yari asanzwe akora umwuga w’uburaya. Byemezwa n’abandi bakora uwo mwuga bagera ku 10 basanzwe bakorana uyu mwuga.
Abo baturanyi be bacumbitse ahitwa mu Ruvumera mu gipangu kirimo inzu zirenga 10, (…)

Umuturage witwa Dorothée Nyiranzabarantumye bamusanze amaze iminsi 3 yishwe anigishijwe ishuka n’abantu bataramenyekana , bamusanze mu nzu yari atuyemo iherereye mu Kagali ka Gahogo , mu Murenge wa Nyamabuye.

Nk’uko bivugwa na bagenzi be, bari batuye hamwe mu gipangu, Nyiranzabarantumye yari asanzwe akora umwuga w’uburaya. Byemezwa n’abandi bakora uwo mwuga bagera ku 10 basanzwe bakorana uyu mwuga.

Abo baturanyi be bacumbitse ahitwa mu Ruvumera mu gipangu kirimo inzu zirenga 10, buri wese mu kazu ke , mu gipangu k’uwitwa Mujawingoma Annonciata , giherereye mu Mudugudu wa Kamugina mu Kagali ka Gahogo. Nyiranzabarantumye yari amaze imyaka 2 muri iki gipangu.

Zimwe mu ndaya twaganiriye zavuze ko ngo uyu mugenzi wabo yasanzwe n’abagabo babiri aho yari ateze ( ategereje uza kumugurira)kuwa gatatu tariki ya 15 Kanama 2012, ari kumwe n’uwitwa Clarisse maze akumvikana n’umugabo , bajyanye iwe, ngo mu gitondo izindi ndaya babana mu gipangu kimwe bibajije aho yagiye, birabayobera banamuterefona ngo ntibabasha kumubona. Nyuma baketse ko yagiye gusura abana be ariko birabayobera, kuko ngo yari asanzwe ababwira aho agiye akanabasigira urufunguzo agize aho ashaka kujya.

Nyuma baje kubona inzu ya Nyiranzabarantumye ifungiye inyuma n’ingufuri , bibimenyesha ubuyobozi bubegereye na polisi , bica urugi aho basanze Nyiranzabarantumye amaze iminsi 3 yarishwe anigishijwe ishuka, yambaye ubusa ariko yoroshe neza. Bakavuga ko uwamwishe yahise atwara telefone ye akanakingisha ingufuri inyuma ku rugi.

Indaya babanaga zivuga ko zidasobanukiwe n’uburyo yishwemo, ko zitapfa no kumenya iiby’urupfu rwe, kuko nta muntu bazi bari bafitanye ikibazo. Ariko abandi batunga urutoki umugabo we Habineza bari baratandukanye bafitanye abana 2 utuye mu Karere ka Kamonyi, ahitwa i Musambira, IGIHE kitabashije kubona ngo kimubaze kuri iki kibazo.

Mugunga Jean Baptiste,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Nyamabuye Nyiranzabarantumye yari atuyemo , yavuze ko bamenye iyi nkuru hashize iminsi, kuko nta makuru ye babonye mbere.

Mugunga yavuze ko bahereye cyera kandi banakomeza gusaba indaya kuva muri uyu mwuga, utari bakihangira imirimo, bibumbira mu makoperative y’abatunganya imisatsi, ubucuruzi n’indi myuga bashobora yabinjiriza, ubuyobozi bw’Umurenge bukabatera inkunga izabafasha kwiteza imbere. Umurenge ukabizeza ko batazayibimwa.
Nyiranzabarantumye wari ufite imyaka 37 y’amavuko, yavukiye mu Karere ka Karongi yari . Umurambo we wajyanywe ku Bitaro bya Kabgayi ngo ukorerwe isuzuma. Gusa nta muntu n’umwe wo mu muryango we wari uhari , yemwe n’umwana umwe mu be mu gihe bavuga ko umukuru yiga mu wa gatatu w’amashuri yisumbuye.

Ikibazo cy’indaya kimaze iminsi kigaragara mu Rwanda cyane mu Mujyi wa Kigali.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages