Mbere gato yo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore ku Isi mu mwaka wa 2013, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Mutakwasuku Yvone yahamagariye abagore bagenzi be kwizihiza uyu munsi bafata ingamba zo gukora ibintu bifite intego kandi bagaharanira kuzigeraho.
Uyu munsi wizihizwa ku nshuro ya 38 muri 2013 hazakurikizwa insanganyamatsiko igira iti “Uburinganire n’Ubwuzuzanye bihesha Agaciro Umuryango".
Mu kiganiro IGIHE yaganiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, nk’umugore rukumbi uyobora akarere mu Ntara y’Amajyepfo wanakoze mu nzego zitandukanye yavuze ko yumva uyu munsi umuha uburenganzira nk’umugore kandi nanone nk’ikiremwa muntu bikamutera gushima umukuru w’igihugu ko yahaye agaciro umugore w’umunyarwanda.
Yavuze ko ibi bimuremamo icyizere akihatira gukora no kwiteza imbere, akumva kandi ari cyo gikwiye kuranga buri mugore akiha ingamba zo kunoza ibyo akora kuko umugore ari inkingi ikomeye y’urugo. Aha ni ho yahereye asaba abagore kwita ku ngo zabo kuko “urumbije umugore adasarura abana” ndetse ko bagomba kwiteza imbere mu mikorere yabo. Ati “Nk’abagore imikorere yacu nigane ku ntego, ntitube ba mbarubucyeye ahubwo tube abagore b’ibyiringiro ejo tuharutishe none.”
Ibi kandi abihuriyeho na Kamusine Azella uyobora umuryango utegamiye kuri leta FXB-Rwanda i Muhanga, wongeraho kp umunsi mpuzamahanga w’umugore wafasha kuzirikana ku watumye aba umugore kuko umugore atakwigira umugore. Aboneraho gukebura abagore bagenzi be, agira ati “Umugore ni umugore si umugabo. Mureke twubahe abatuma tuba abagore.”



















TANGA IGITEKEREZO