Umwana w’imyaka 13 y’amavuko utuye Kagari ka Kinini mu Murenge wa Shyogwe ho mu Karere ka Muhanga yarohowe mu cyuzi kivomerera igishanga cya Rugeramigozi agiye kwiyahura, kuko ngo abayeyi be bamutoteza bamutuka.
Umwe mu bamuvanye muri iki cyuzi, twaganiriye yavuze ko uwo mwana wari utangiye kugana mu cyuzi hagati yagerageje kumuhendahenda akamusanga aho yari ari ariko akamuhunga yirukanka aganamo hagati ariko agerageza kumukurikira ariko anamuhendahenda ku buryo yageze aho amazi yari atangiye kumugera mu nda, nyuma nibwo yamufashe ukuboko amuvanamo nyamara arimo kumwishikanuza.
Mu kazu aho uyu mwana yari yashyizwe kugirango hakurikiranwe ibye, anarindwe kongera gusubira muri icyo cyuzi yavuze ko yari agiye kwiyahura kuko ababyeyi be bamutoteza aho usanga bakunda kumutuka cyane.
Ibi byo kwiyahura ngo yabitekereje cyera ariko ngo nibwo yari agiye kubishyira mu bikorwa , gusa ngo kuba yari agiye kubikora kuri uyu munsi ngo nuko bari babyutse bongera kumutuka banamubuza kwiyandikisha ngo yigire kubatizwamuri Kiliziya Gatulika.
Bamwe mu bari aho bavuze ko uyu mwana ashobora kuba atotezwa kuko ngo nta kuntu umuntu ungana nawe yafata gahunda yo kwiyahura nta kibazo, dore ko ngo iminsi yari amaze kwa nyirakuru bivugwa ko yari yarabahunze.
Se w’uyu mwana mu kugera aho yari ari n’umujinya mwinshi yashatse gufungura akazu yari arimo ngo amujyane mu rugo ariko abari aho barabyanga , ahubwo babimenyesha Polisi.
Uruhare rwe mu kwiyahura k’uyu mwana ngo ntarubona, kuko yavuganye nawe mbere yuko biba aho yari asanze atongana na nyina akamubaza ibibaye.
Nyamara uyu mwana avaga ko nyina yamubwiye ko yagana urugomero kuko ari runini mu gihe se yamubwiye ko nava kwigira amasakaramentu ataza kumukira, avuga ko byanamuteye ubwoba
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe Ndejeje Francois Xavier yavuze ko iki kibazo yakimenye ko uyu mwana yarohowe atangiye kwiyahura ariko ko bahise babigeza ku nzego zitandukanye .
Ndejeje kandi avuga ko uyu mwana yahise ajyanwa ku bitaro bya Kabgayi ngo yitabweho mu buryo bwo kumuhumuriza.
Ndejeje kandi avuga ko mu gihe umubyeyi w’uyu mwana byagaragara ko hari uruhare yagize muri iki gikorwa yashyikirizwa ubutabera.
Gusa ariko anavuga ko nk’abaturage ayobora kurengwa n’ibibazo bitavuga kwiyahura ahubwo abasaba kwihanganira byose no guharanira agaciro bafite
Ni ubwa mbere iki gikorwa cyo kwiyahura ku mwana ungana gutya cyari kibaye muri uyu murenge, gusa si ubwa mbere ku bantu bakuze kuko hari zimwe mu ngero twabagejejeho z’abahatuye.
Uyu mwana asanzwe yiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza muri uyu murenge.



















TANGA IGITEKEREZO