00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga : Umwuka si mwizahagati y’Ikigo RAB n’abahinzi

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 2 August 2012 saa 11:36
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi mu Rwanda (RAB) kigirana amasezerano n’amakoperative y’abahinzi mu Rwanda yo gutubura imbuto kugirango iki kigo kiyigeze ku bandi bahinzi bayikenera, ariko byagera igihe cyo kugura iyi mbuto ngo usanga iki kigo kitayigura aho usanga abayitubuye babura isoko ikabahombera.
Ibi biratangazwa n’amakoperative atandukanye twaganiriiye avuga ko akunze gutubura bimwe mu bihingwa birimo ibigori, soya n’ibishyimbo nyamara ngo igihe baba bejeje iki (…)

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi mu Rwanda (RAB) kigirana amasezerano n’amakoperative y’abahinzi mu Rwanda yo gutubura imbuto kugirango iki kigo kiyigeze ku bandi bahinzi bayikenera, ariko byagera igihe cyo kugura iyi mbuto ngo usanga iki kigo kitayigura aho usanga abayitubuye babura isoko ikabahombera.

Ibi biratangazwa n’amakoperative atandukanye twaganiriiye avuga ko akunze gutubura bimwe mu bihingwa birimo ibigori, soya n’ibishyimbo nyamara ngo igihe baba bejeje iki kigo kigomba kubagurira uwo umusaruro cyabasabye gutuburira, ugasanga havuka ibibazo birimo kutawubagurira.

Abagize aya makoperative bumva iki Kigo kibateza igihombo nubwo bavuga ko babura aho bageza ibibazo byabo, kuko ngo ibyo byose biba baragujije amafaranga mu mabanki n’ibigo by’imari iciriritse hagamijwe gutunganya umusasaruro ufite ubuziranenge uzagere kuri iki kigo.

Aya mafaranga y’inguzanyo aba arimo ayo kubaka ubwanikiro n’ubuhunikiro. Abo mu ntara y’amajyepfo baravuga ko bategereje ko RAB izagura umusaruro wabo bagaheba ariko ngo ubu yarabahakaniye none ubu amwe mu makoperative ari mu gihombo cyo kwishura inguzanyo, bongeyeho inyungu kandi batarabonye ubagurira.

Ndayishimiye Tharcise, Umukozi mu kigo RAB ushinzwe guteza imbere umusaruro w’ibigori avuga ko abahinzi babigiramo uruhare ariko ngo birimo gukurikiranwa, kuko mu kugura batwara igice gito kuri iyo mbuto (echantillon) bagiye kugura bagasanga yujuje ubuziranenge, ariko nyuma bapima ya mbuto yose baguze bagasanga itujuje ubuziranenge nk’ubwa cya gice bapimye.

Akavuga ko abahinzi bashobora kuba bafata izindi mbuto mbi bakazivanga ngo akaba ariyo mpamvu bahita basaba abahinzi kwigurishiriza iyo mbuto itujuje ubuziranenge.

Ibyo uyu mukozi avuga bitadukanye n’ibivugwa Musabyimana Innocent, Umuyobozi Mukuru Wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi (RAB) ushinzwe ubuhinzi ubwo yari mu nama yamuhuje n’ubuyobozi bw’ Akarere ka Muhanga yigaga ku iterambere ry’ubuhinzi muri ako Karere yavuze ko iki Kigo cyamaze ingengo y’imari cyagombaga kugura imbuto hirya no hino mu gihugu hakiri kare.

Ikindi yabwiye abahinzi ko mu gihe batubuye imbuto babisabwe na RAB batagombye gutegereza ko bazagurisha nayo, kuko ngo ibaha icyangombwa cy’uko imbuto yujuje ubuziranenge byatuma buri wese uyishatse ayigura riko yujuje ubwo buziranenge.

Amakoperative yakunze guhura n’ibi bibazo harimo ihinga mu gishanga cya Nyagisenyi mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga yahinze imbuto ya soya ku masezerano n’ikigo RAB kibizeza kubagurira ku kiro amafaranga 600. Ibi kandi byagaragaye mu makoperative nka KIABER, KOKAR n’Ubumwe zo mu Turere twa Muhanga Kamonyi Huye na Gisagara.

Hejuru ku ifoto:Musabyimana Innocent, Umuyobozi Mukuru Wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi (RAB)


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages