Zigiranyirazo Francois w’imyaka 28, mwene Kayigi Francois na Ntahonsigaye Benilda wari utuye mu karere ka Ruhango mu Murenge wa Mwendo, akagali ka Nyabibungo mu Mudugudu wa Kiganira, yishwe n’abasore babiri bari basinze, nyuma yo kumukuita bikomeye.
Hari kuri icyi cyumweru tariki ya Mbere Nyakanga ubwo Zigiranyirazo Francois yasohokanaga n’umugore we n’umuvandimwe we bajya mu Karere ka Muhanga, Muri iryo joro uyu muryango uri gutaha, uyu muvandimwe wa Zigiranyirazo bari kumwe yarabasize ageze imbere ahura n’abasore babiri basinze batangira kumwaka radiyo yarimo kumva, nibwo Zigiranyirazo yabyumvaga maze yihutira gutabara afatana mu mashati n’abo basore, bimuviramo gukubitwa ananirwa kugenda.
Zigiranyirazo amaze kuba idembe bamutaye aho, umugore we abonye ko atamugeza iwabo mu Murenge wa Mwendo yacumbitse aho mu Murenge wa Nyarusange, ari naho Zigiranyirazo Francois yapfiriye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere saa kumi n’ebyiri; Umurambo we wahise ujya gukorerwa isuzuma mu bitaro bya Kabgayi.
Aba basore babiri bakekwaho gukubita Zigiranyirazo kugeza ubwo arembye agapfa ni Ndagijimana Eric w’imyaka 23 na Bikorimana Emmanuel w’imyaka 23, ubu bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamabuye aho bagejejwe bavanywe aho bakoraga mu birombe bya koruta(Coltan).
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Nyarusange , Uwamariya Beatrice yasabye abaturage ayobora kwirinda kunywa inzoga nyinshi kuko zibakururira ibyago byinshi kandi zigahungabanya umutekano w’abazinyoye, uw’abatazinyoye n’uw’Igihugu muri rusange.
Uyu muyobozi yabasabye kandi gukomeza ubufatanye bagaragagaje bagirana n’inzego zishinzwe umutekano, aho bafashe aba bakekwaho kuba ba nyirabayazana b’uru rupfu. Beatrice yavuze ko bagiye kurushaho kwigisha abantu bamenyerewe ku izina ry’ibihazi cyangwa se abantu bafite imyitwarire mibi mu muryango Nyarwanda.
Si ubwa mbere muri uyu murenge havugwa ubwicanyi muri uyu mawaka, kuko mu minsi ishize hari umusazi wishwe n’umuntu barwanaga, hari kandi n’indi mirambo ibiri yabonetse mu mugezi wa Nyabarongo utandukanya Akarere ka Muhanga uyu Murenge uherereyemo n’akarere ka Karongi bihana imbibi.



















TANGA IGITEKEREZO