Kuri uyu wa kabiri Tariki ya 3 Nyakanga 2012 mu Murenge wa Nyamabuye mu Kagali ka Gahogo mu Mudugudu wa Nyarucyamu, umugore wa Karema Andereya yakebaguwe n’umugore wamushinjaga kumutwarira umugabo, akoresheje urwembe.
Nsabimana Francois uturanye na Karema yavuze ko aba bagore babanje kurwana bakabakiza, nyamara nyuma y’aho umwe muri bo akazana urwembe rushya yari avuye kugura muri butiki atanarwishyuye agatangira gukebagura mugenzi we .
Twagerageje kumusanga aho arwariye mu bitaro bya Kabgayi ariko dusanga abaganga barimo kumuvura mu cyumba yari arwariyemo. Ku bitaro bya Kabgayi abarwaza twahasanze batubwiye ko bamubonye apfutse mu mutwe ku maboko no ku bibero aho yakebaguwe.
Mukarugema Alphonsine, Umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda unahagarariye ihuriro ry’abanyarwandakazi muri iyi nteko, avuga ko kugira ngo ibibazo biterwa n’ubuharike bicike bisaba kwigisha ingaruka zabyo, no gukangurira imiryango gusezerana mbere yo kubana. Ibi kandi ngo bigahora bikorwa kuko kwigisha ari uguhozaho.
Uyu mugore wakebaguye mugenzi we ari mu maboko ya Polisi kuri sitasiyo ya Nyamabuye.
Mu rwego rwo kwirinda ibi bibazo usanga leta y’u Rwanda isezeranya abagiye kubana nyamara na none ugasanga nta gihe bahabwa ngo bigishwe ku mategeko abagenga n’azabarengera mu gihe batandukanye.
Ubusambanyi n’ubuharike biri muri bimwe bikunda gukurura ubwumvikane buke mu miryango. Mu ntara y’amajyepfo iki gikunze kuhaboneka nkuko byemezwa na AIP Kamanzi Albertine, Umujyanama mu by’amategeko muri Polisi y’ Igihugu ikorera mu Karere ka Muhanga, aho avuga ko mu kwezi kwa Gicurasi na Kamena ikibazo cy’ubushoreke bwamenywe na polisi ari ingero 6 mu gihe hari izindi zishobora kuba zitaramenyekanye kuko akenshi bikorerwa mu bwihisho.
Ibi bibazo kandi byiyongeraho ubusambanyi n’ihohoterwa rikorerwa ku mubiri urugero atanga ni umugore witwa Yvonne Uzamuranga wishe umugabo we afatanyije n’umusambane we mu karere ka Muhanga ku itariki 12 kamena 2012.



















TANGA IGITEKEREZO