00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhima: Basanga ibyamburwa abacururiza mu mihanda bidabikwiye kumenwa

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 7 February 2013 saa 08:27
Yasuwe :

Bamwe mu batuye mu murenge wa Muhima ahazwi ku izina rya La flecheur, bavuga ko ibintu byamburwa abacuruza mu kajagari byahabwa abashonji, abatishoboye cyangwa imfubyi aho kubimena.
Ubwo abashinzwe umutekano (Local defence) bari bamaze kumena ibiribwa bacururizwa mu nzira birimo karoti, intoryi, n’ibindi; abantu batandukanye baganiriye na IGIHE batangaje ko hari hakwiye kujyaho uburyo bwiza bwo guhana abakora ubucuruzi mu kajagari n’ibyo bacuruza bakabyamburwa aho kubimena kuko (…)

Bamwe mu batuye mu murenge wa Muhima ahazwi ku izina rya La flecheur, bavuga ko ibintu byamburwa abacuruza mu kajagari byahabwa abashonji, abatishoboye cyangwa imfubyi aho kubimena.

Ubwo abashinzwe umutekano (Local defence) bari bamaze kumena ibiribwa bacururizwa mu nzira birimo karoti, intoryi, n’ibindi; abantu batandukanye baganiriye na IGIHE batangaje ko hari hakwiye kujyaho uburyo bwiza bwo guhana abakora ubucuruzi mu kajagari n’ibyo bacuruza bakabyamburwa aho kubimena kuko byafasha abadafite ibyo kurya nk’abana b’imfubyi n’abantu bashaje baba mu bigo bitandukanye.

Bamwe mu bacururiza mu mihanda bacungacunganwa n'abashinzwe guca ubucuruzi nk'ubu

Gusa si ko bose babibona. Uwitwa Nkundimana, ni umwe mu baganiriye na IGIHE amaze kubona uburyo hari igihe abacuruza mu kajagari ibicuruzwa byabo bimenwa. Yadutangarije ko byaba byiza bagiye bakwa amafaranga y’amande, bagahabwa inama kandi ufatiwe muri ubu bucuruzi askaba yahabwa ibihano nk’icyo gucibwa amafaranga agashyirwa mu yo kubaka ibikorwa by’iterambere.

Undi twaganiriye we yatubwiye ko ibyamburwa abakora ubucuruzi nk’ubu bw’imyambaro n’inkweto bikwiye kujya bihabwa abakene n’abatishoboye.

Umujyi wa Kigali uhora urwanya ubucuruzi bw’akajagari binyuze mu kubaka amasoko n’inzu zikorerwamo imyuga yatuma abakora ubu bucuruzi babuvamo bagakora ibyarushaho kubateza imbere.

Ubu hari abavuye mu bucuruzi nk’ubu bakorera mu isoko ry’ibiribwa rya Gatsata, bakaba batangaza ko bamaze kwiteza imbere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages