Kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Mata ahagana mu saa kumi n’imwe z’umugoroba ku muhanda umanuka ku Kinamba aho bakunze kwita Melez, imodoka yo mu bwoko bwa Hilux yagonganye na moto ifite numero RB586 U yari ihetse umugabo witwa Ndatinya akomereka akaguru ubwo nyir’imodoka yahise amutwara mu bitaro bya CHUK.
Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yahageraga nyuma y’iminota itarenze 10 yahasanze abantu benshi bavuga ko nyir’imodoka yagonze moto ubwo yashakaga kwinjira mu gipangu cye gifatanye n’umuhanda.
Iyo mpanuka ikamara kuba Polisi yahageze ihita yaka umumotari ibyangombwa bimwemerera gutwara ariko ahita yirukanka ku bw’ubwoba, kuko nyir’imodoka yamuteraga ubwoba mu magambo agira ati:”Uko bimeze kose umenye ko ugomba kunkoreshereza imodoka, bitaba ibyo ugatambikanwa wambaye amapingu”.
Nzabandora bakunze kwita Mafia usanzwe ucururiza hafi yaho iyo mpanuka yabereye kandi uziranye na Ndatinya wahise atwarwa mu bitaro, yadutangarije ko yahise yihutira kubwira abo mu muryango ko yahuye n’impanuka, ibintu yari avuye kurangura Nyabugogo byahawe ab’iwabo bigizwe n’imitobe (Jus), mu gihe amata yo mu bwoko bwa Yahourt yo yari amaze kumeneka.
Iyo mpanuka imaze kuba ntihaciye akanya kuko izindi moto ebyiri zagonganye, abamotari babiri bakomereka byoroheje na moto zabo zirangirika, ariko mu rwego rwo gukemura impaka bahisemo gukoresha ubwumvikane.
Foto:Rwaka Gaston
























TANGA IGITEKEREZO