Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, mu Murenge wa Muhima ahitwa kuri Yamaha, habereye impanuka ya ‘taxis minibus’ yari itwaye abagenzi abenshi mu bari bayirimo barakomereka.
Ubwo twageraga ahabereye iyi mpanuka, twasanze imodoka zirenga indwi zangijwe n’iyi mpanuka; kuko ngo nyuma yo kubura feri yagonze izindi mu gihe hari n’abantu benshi bavaga ku kazi.
Umwe mu baganiriye na IGIHE yagize ati “Iyi modoka bigaragara ko yari yiganjemo abanyeshuri iturutse mu mujyi yerekeza kuri ULK [Kaminuza yigenga ya Kigali], yabuze feri bityo ivuza amahoni menshi ariko ntibyoroha kuko umuhanda wari wuzuye imodoka nyinshi.”
Uyu mugenzi yatubwiye ko umushoferi wari muri ‘taxis’ ari we wakomeretse cyane, uretse ko ngo hari n’abandi bakomeretse bahise batabarwa na Polisi.
Iyi mpanuka kimwe n’izindi zikunze kuba hirya no hino mu gihugu, usanga akenshi abashoferi bavuga ko ngo imodoka zabo ziba zabuze feri nyamara hamwe na hamwe usanga ubuzima bw’abagenzi bukomeza kuhatakarira.



















TANGA IGITEKEREZO