00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhima: Umukecuru yagushije inzu yimwa icyangombwa cyo kuyisana

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 23 October 2012 saa 02:27
Yasuwe :

Nyuma y’uko umukecuru Mukangango aregeye Muhongayire ko yavogereye ubutaka bwe, ubu ababajwe n’uko kuva ku ya munani Werurwe 2012 yimwe n’Umurenge icyangombwa cyo gusana.
Uyu mukecuru avuga ko muhongayire yatinze imifuka ku butaka bwe [umukecuru], abuteraho imboga ndetse abucamo umuferege umanuramo amazi. Uretse ibi kandi, Mukangango anarega Muhongayire kugira uruhare mu guhirika inzu ye n’urundi rugomo rurimo kuba mu ijoro ryo ku wa 24 Gicurasi yaragiye gutabaza Polisi yari iri ku irondo (…)

Nyuma y’uko umukecuru Mukangango aregeye Muhongayire ko yavogereye ubutaka bwe, ubu ababajwe n’uko kuva ku ya munani Werurwe 2012 yimwe n’Umurenge icyangombwa cyo gusana.

Uyu mukecuru avuga ko muhongayire yatinze imifuka ku butaka bwe [umukecuru], abuteraho imboga ndetse abucamo umuferege umanuramo amazi. Uretse ibi kandi, Mukangango anarega Muhongayire kugira uruhare mu guhirika inzu ye n’urundi rugomo rurimo kuba mu ijoro ryo ku wa 24 Gicurasi yaragiye gutabaza Polisi yari iri ku irondo ayibwira ko inzu y’Umukecuru Mukangango Stephanie irimo urumogi na kanyanga, Polisi yaza ikabibura.

Ubuyobozi bw’Umudugudu w’Abeza kuri raporo bwise “Raporo y’Urugomo”, buvuga ko bwahurujwe na Tumukunde Ange wabaga muri iyi nzu y’uyu mukecuru, ko Tumukunde yaje atabaza avuga ko Muhongayire Godelive yazanye n’abasore babiri bamusenyera inzu arimo aho batigishije igikuta ari mu nzu, ibinonko byacyo bikamugwira.

Muhongayire ariko yireguye avuga ko yari azanye n’abo basore kugira ngo bamukurireho ibitaka byafunze inzira y’amazi ijya iwe, kandi anavuga ko icyo gikuta ngo yagifasheho kikitura hasi nk’uko iyi raporo ibivuga.

Mu gushaka kuganira kuri telefoni na Muhongayire ku wa 22 Ukwakira 2012, yabanje guhagarika telefoni inshuro ebyiri, ku ya gatatu aratubwira ati “Uwo mukecuru sinigeze mumenya na rimwe, sinzi n’uko icyo kibazo giteye, iki gihugu gifite Ubuyobozi mube ari bwo mubibaza.”

Birashoboka ariko ko hari icyo uyu Muhongayire yaba yitwaje, kuko umwe mu baturanyi b’uru rugo akaba n’umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze zaho yatubwiye ati “Ikibazo cya hano kirakomeye kuko Muhongayire yitwaza ko aziranye n’abayobozi bo mu nzego zo hejuru bigatuma iki kibazo kigarukira mu nzego zo hasi. Ku murenge banze kugikemura kugira ngo kitabakoraho.”

Mukangango Stepanie wari waguriwe iyi nzu n’abana be, kuva tariki ya munani Werurwe 2012 ni bwo yandikiye Umurenge wa Muhima urwandiko rusaba ko yasana, ariko kugeza ubu nta gisubizo yari yahabwa mu gihe abandi baturage baturanye na we bo babihabwa bagasana nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi w’Umudugudu w’Abeza Rutayisire Jean Damascene, dore ko ngo n’igihe cy’imvura kigeze ishobora kuzangiza n’ibyari bisigaye.

Nyuma y’uko tugerageje kuvugana n’Umunyamabanga Nshingabikorwa w’uyu murenge akatubwira ko ari mu nama, twahamagaye Ushinzwe Imibereho Myiza mu Murenge adutangariza ko atazi iki kibazo ariko atubwira ko ushinzwe Sosiyete Sivile akizi. Tumuhamagaye yatubwiye ko iki kibazo ari twebwe tukimutangarije bwa mbere, ariko ko bitarenze uyu wa kane azaba yahawe ibyo byangombwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages