00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhima : Umusore yahitanywe n’abagizi ba nabi

Yanditswe na

Jean Bosco Mutibagirana

Kuya 2 August 2012 saa 03:41
Yasuwe :

Mu masaha ya saa tatu za mugitondo ku muhanda wa poids lourds mu murenge wa Muhima akagali k’Amahoro umudugudu wa Kabirizi, ahazwi ku izina rya Kabakene, umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 yavugannywe n’abagizi ba nabi bataramenyekana kugeza ubu.
Ibi byamenyekanye ubwo abana bajyaga kwahira ubwatsi bw’amatungo batungurwa no kubona umuntu wapfuye ari mu gishanga yambaye uko yavutse kuko abo bagizi ba nabi bari bamucuje n’imyenda yose, abo bana bahise babimenyesha abashinzwe umutekano muri (…)

Mu masaha ya saa tatu za mugitondo ku muhanda wa poids lourds mu murenge wa Muhima akagali k’Amahoro umudugudu wa Kabirizi, ahazwi ku izina rya Kabakene, umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 yavugannywe n’abagizi ba nabi bataramenyekana kugeza ubu.

Ibi byamenyekanye ubwo abana bajyaga kwahira ubwatsi bw’amatungo batungurwa no kubona umuntu wapfuye ari mu gishanga yambaye uko yavutse kuko abo bagizi ba nabi bari bamucuje n’imyenda yose, abo bana bahise babimenyesha abashinzwe umutekano muri aka kagali nabo bihutira kubimenyesha polisi y’igihugu nayo yahise yihutira kuhagera.

Naramabuye Guillame, ushinzwe umutekano muri aka kagali aganira na IGIHE yadutangarije ko bababajwe n’urupfu rw’uyu musore wazize akarengane, ariko kandi akomeza akangurira abashinzwe umutekano gukomeza gukaza umutekano kuko ngo ubundi byari bisanzwe bizwi ko aha hantu habaga abagizi ba nabi ndetse bagahitana abantu cyangwa bakabacuza utwabo; ariko avuga ko aho haziye amashanyarazi ku mihanda byari byararangiye.

Umwe mu baturage bari bahari utashatse ko izina rye ritangazwa yadutangarije ko mu minsi mike ishize yanyuze muri uyu muhanda mu masaha ya nimugoroba afatwa n’abantu yabonaga ko ari amabandi bavuye muri iki gishanga, ariko baza gukangwa n’abantu baje bamukurikiye nabo bigendera.

Mu bikorwa by’urugomo bikunze kugaragara hirya no hino mu gihugu muri iyi minsi mike ishize Polisi y’igihugu ntihwema gukangurira abaturage kwicungira umutekano ndetse no gutanga amakuru ku buyobozi n’abashinwe umutekano mu rwego rwo gukomeza gukaza umurego mu kwicungira umutekano aho batuye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages