Mu murenge wa Muhima akarere ka Nyarugenge, polisi yaguye gitumo umugabo arimo kwiba insinga z’amashanyarazi z’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi n’ingufu EWSA.
Rutagengwa Etienne w’imyaka 28 yafashwe yiba insinga z’amashanyarazi mu kagari ka Rugunga afite gahunda yo kuzigurisha Nzeyimana wo mu murenge wa Gikondo mu karere ka Kicukiro.
Uyu mugabo yari agambiriye kwiba insinga zikozwe mu bikoresho bya cuivre ngo kuko zikomera kandi zikaba zikundwa cyane, ikindi ngo zigurishwa no hanze y’imipaka y’u Rwanda.
Urubuga rwa polisi dukesha iyi nkuru ruvuga ko ibyaha bijyane no kwiba insinga z’amashanyarazi byagabanutse kuko Polisi ifatanije na EWSA bagiye bafatanya mu gukumira ibyo byaha.
Polisi yasabye abantu gukomeza kuba maso bagakorana neza n’inzego z’umutekano kuko ubujura nk’ubu budindiza gahunda ya leta yo kugeza umuriro w’amashanyarazi kuri bose.



















TANGA IGITEKEREZO