00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mulindi: Ibyahabereye byagejeje u Rwanda ku mateka akomeye

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 17 December 2012 saa 09:36
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame ubwo yashyiraga ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Ingoro y’umurage wo kubohoza igihugu ku Mulindi w’Intwari, urugamba rwatangijwe na FPR Inkotanyi kuya mbere Ukwakira 1990, yatangaje ko Mulindi na FPR ari imbuto y’aho u Rwanda rugeze, kuko ibyahabereye byarugejeje ku mateka akomeye rukigenderaho.
Mulindi, mu murenge wa Kaniga, Akarere ka Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru ni ho hari ibirindiro bikuru bya FPR Inkotanyi mu gihe cy’urugamba rwo kubohoza igihugu mu 1990.
Ku (…)

Perezida Paul Kagame ubwo yashyiraga ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Ingoro y’umurage wo kubohoza igihugu ku Mulindi w’Intwari, urugamba rwatangijwe na FPR Inkotanyi kuya mbere Ukwakira 1990, yatangaje ko Mulindi na FPR ari imbuto y’aho u Rwanda rugeze, kuko ibyahabereye byarugejeje ku mateka akomeye rukigenderaho.

Mulindi, mu murenge wa Kaniga, Akarere ka Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru ni ho hari ibirindiro bikuru bya FPR Inkotanyi mu gihe cy’urugamba rwo kubohoza igihugu mu 1990.

Ku Mulindi ni ho haberaga inama zafatirwagamo imyanzuro yo kubohora igihugu, ni ho bakiriraga abashyitsi babaga baje gusura ingabo za FPR Inkotanyi, akaba ari na cyo gicumbi gikuru cyo kubohoza u Rwanda.

Perezida Paul Kagame ubwo yari amaze gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ingoro y’umurage wo kubohoza igihugu, yavuze ko buri kintu cyose kigira aho gikomoka.

Ati “Igiti kirakura kikaba kinini nyamara kiba cyaravuye ku rubuto rutoya, rimwe na rimwe udashobora no kubonesha ijisho. Iyi ngoro igiye kubakwa hano izajya itwibutsa urugendo twagendanye n’abanyagicumbi, bikaza no kugera ku Banyarwanda bose. Ibyabereye hano ku Murindi byagejeje u Rwanda ku mateka akomeye tukigenderaho n’ubu n’ubwo urugendo rukiri rurerure.

Ikinyabupfura Ingabo z’u Rwanda zigira ni cyo cyashingiweho kugira ngo itsinde urugamba, ni na cyo kigishingirwaho mu kurwana urugamba urwo ari rwo rwose, rwaba urw’amajyambere n’izindi. Mulindi na RPF umuntu yabigereranya n’imbuto zimaze gukura, zikaba zimaze gutanga ikintu kinini gifitiye Abanyarwanda akamaro.”

Perezida Kagame yagarutse ku kamaro ko kugira urwibutso, kuko bikwibutsa aho wavuye n’aho ugana ndetse ugafata umwanzuro w’icyo ukwiye gukora.
Perezida Kagame yasabye abaturage bo ku Murindi gukora bakiteza imbere, amahirwe buri munyarwanda yahawe bakayabyaza umusaruro.

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibikorwa FPR Inkotanyi imaze kugeraho mu myaka 25 bingana n’ibyo mu myaka 75.

Nsengimana wabaye ku Mulindi igihe FPR Inkotanyi yari ihatuye yavuze ko Ingabo za FPR Inkotanyi zababereye abavandimwe bakomeye. Ati “Baratuvuye, batwubakira amashuri; FPR Inkotanyi yaritandukanye n’ingabo za FAR zarangwaga n’igitugu.”

Ku Mulindi ahagiye kubakwa ingoro y’umurage yo kubohoza u Rwanda, izubakwa haruguru gato y’uruganda rw’icyayi rwa Mulindi, hafi gato y’inzu yo munsi y’ubutaka umukuru w’igihugu Paul Kagame yari acumbitsemo igihe cy’urugamba.

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages